AmakuruImikino

Menya impamvu Hoteli zashidikanywagaho ubu ziri gusingizwa

Nyuma y’ imbogamizi nyinshi u Rwanda rwagize mu minsi ishize mu mikino biturutse ku kuba rwari rudafite ibibuga byuzuje ibyangombwa CAF ishaka kugira ngo ikipe y’ igihugu n’ amakipe asohokera u Rwanda ahakirire  byatumye Ishyirahamwe ry’ umupira w’ Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri y’ Imikino bashyira imbaraga nyinshi mu gusana ikibuga k’ Imikino cya Huye amanywa n’ ijoro kugira ngo nirutangira imikino yo kwishyura ruzabe rwujuje ibisabwa ariko byageze ku mukino u Rwanda rwakiriyemo Benin maze itanga ikirego ko i Huye nta Hotel y’ inyenyeri 4 ihari bituma uwo mukino Amavubi awakirira ku Kibuga cya Kigali kitiriwe Pele nta mufana uhari.

N’ ubwo ibyo byagenze gutyo ariko u Rwanda ntirwari rwicaye rwarimo rukora amanywa n’ ijoro kugira ngo icyo kibazo gikemuke kuko usibye inzego zavuzwe haruguru haniyongereyemo n’  Ikigo k’ Igihugu Gishinzwe Iterambere n’Ubukerarugendo(RDB). Nyuma yo kurangiza ibikorwa Ferwafa yatanze raporo muri CAF kugira ngo irebe aho imyiteguro u Rwanda ruyigeze kugira ngo bemeze niba rushobora kwakira Mozambique maze CAF iza kubiha umugisha yemeza ko umukino wa Mozambique uzakinirwa i Huye.

Ibyo ntibyapfuye kwizana ahubwo byatewe n’ uko ibyangombwa u Rwanda rutari rwujuje kugira ngo byakire iyo mikino hari harimo n’ibura ry’amahoteli afite inyenyeri 4 aherereye i Huye azakira abakinnyi n’ abayobozi b’ imikino kuko amahoteli u Rwanda rwari rwatanze yari afite inyenyeri 3 ndetse ntiyari anafite aho abakinnyi bananuriramo imitsi hazwi nka Gym ndetse hari n’ izitaragira ubwogero(piscine) nka Boni Consili ndetse yo yananengwaga kuba ari Centre d’ Accueil aho kuba Hotel ariko ibyo byose byarakosowe none ubu byabereye  amahirwe ku baturage b’ Akarere ka Huye kuko bahise babona Hotel ebyiri z’ inyenyeri enye arizo Hotel Credo na Hotel Mater Boni Consilii zahawe ikemezo na RDB cy’ uko ari Hoteli z’ inyenyeri 4 ku wa 26 Gicurasi 2023.

Hotel Mater Boni Consilii

Mayor w’ Akarere ka Huye Ange afungura Hotel Mater Boni Consilii

Padiri Rwirangira aha umugisha Hotel Mater Boni Consilii ku munsi itahwa

 

Hotel Credo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger