AmakuruIyobokamana

Menya impamvu bamwe bizihiza Noheli abandi ntibayikoze

Abantu benshi ku Isi usanga baharanira kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli umenyerewe ku itariki ya 25 Ukuboza, mu gihe abandi usanga ntacyo bibabwiye ndetse ugasanga batanemera iby’uwo munsi mukuru.

Hashize ibinyejana byinshi abatuye Isi yose by’umwihariko abafite imyizerere ya Gikirisitu bizihiza Noheli, Umunsi Mukuru Ngarukamwaka uba ku wa 25 Ukuboza, ukitirirwa ivuka rya Yesu Kirisitu.

Tuvuze umunsi witirirwa ivuka rya Yesu kuko mu kuri nta wuzi neza umunsi nyawo yavukiyeho. Nubwo witirirwa ivuka rya Yesu, wizihizwa n’abafite imyizerere ya Gikirisitu ariko hari n’amatorero n’amadini menshi atawemera akavuga ko nta n’impamvu yo kuwizihiza.

Ku rundi ruhande ariko hari abatemera Yesu bafata Noheli nk’umunsi mukuru utuma babona umwanya wo gusangira no gusabana n’incuti n’abavandimwe cyane ko mu bice bitandukanye ku Isi Leta nyinshi ziwufata nk’uw’ikiruhuko.

Muri rusange haba abemera Yesu Kirisitu nk’Umwana w’Imana bakaba bafite imyizerere ya Gikirisitu ituma bitwa abakirisitu, haba n’abatamwemera nk’umwana w’Imana ariko bemera ko Noheli iba ku wa 25 Ukuboza buri mwaka, abenshi ntibazi impamvu nyayo n’uburyo nyabwo byo kuyizihiza.

Ibi bituma Noheli bayifata nk’umunsi mukuru wo kunywa no kurya, kwambara imyenda mishya, umunsi incuti zisohokera ku mucanga no ku mazi n’ahandi hantu h’ubwiza nyaburanga, ugatuma abakora ubushabitsi binjiza amafaranga menshi, imihanda igatamirizwa amatara afite amabara atandukanye, inzu zikarimbishwa ibirugu n’andi mashusho afitanye isano na Noheli, abanywa agasembuye bagasoma agahagije, utubyiniro n’inzu z’imyidagaduro bikabona abazigana benshi n’ibindi.

Noheli ni umunsi rimwe na rimwe utwara ubuzima bw’abantu kubera impamvu zitandukanye zirimo impanuka ziterwa no gutwara ibinyabiziga abantu basinze, ni umunsi usiga imiryango myinshi iri mu madeni uruhuri, abiganjemo abangavu batwara inda zitateganyijwe bakiyongera, ugasiga ibikomere byinshi mu miryango itandukanye.

Ibi byose bigaragaza ko abizihiza Noheli batazi impamvu yayo n’uburyo nyabwo bwo kuyizihiza kuko Yesu ubwe yivugiye ko yazanywe no kugira ngo “abantu babone ubugingo ndetse ubugingo bwinshi.”

Byaba bitangaje kwibuka uwazanywe no kugira ngo abantu babone ubugingo bwinshi biba intandaro yo kububura.

Amateka ya Gikirisitu agaragaza ko Noheli yatangiye kwizihizwa ku wa 25 Ukuboza 336 mu Bwami bw’Abami bw’Abaroma ku Ngoma y’Umwami w’Abami witwaga Constantine ari nawe wabaye uwa mbere wemeye kuyoboka ubukirisitu.

Abasesenguzi n’abigisha b’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu bavuga ko n’ubwo Constantine yabaye uwa mbere wemeye ubukirisitu, ni na we wabaye umwanzi wa mbere wabwo kuko yarabuyobotse ariko ntibwamuhindura ahubwo aba umuyoboro ukomeye wo kugoreka amahame menshi bwagenderagaho.

Dufashe urugero, yafashe umunsi wo gusenga uva ku wa gatandatu ujyanwa ku cyumweru, umubatizo wo mu mazi menshi uhindurwa uwo ku gahanga kandi ibi byari bifitanye isano n’imyemerere ya gipagani y’Abaroma.

Nubwo itariki ya 25 Ukuboza, ihurirwaho na benshi ariko impamvu y’iyo tariki ivugwaho mu buryo butandukanye.

Izi ni zimwe mu mpamvu zivugwa ku kuba Noheli yizihizwa kuri uwo munsi; impamvu ya mbere ni uko bamwe bavuga ko umunsi Mariya yahabwaga ubutumwa na Malayika Gabriel bwo kubyara Yesu hari ku wa 25 Werurwe bikaba bisobanuye ko niba yarahise asama inda y’umwuka yaba yarabyaye ku wa 25 Ukuboza nyuma y’amezi icyenda.

Impamvu ya kabiri ni uko mu muco w’Abaperesi bagiraga umunsi mukuru bitaga “Yalda night” usobanura “Ijoro ryo kuvuka” wabaga ku wa 25 Ukuboza aho imiryango n’incuti bateraniraga hamwe bakarya bakanywa basa nk’abaterekera imana y’urubyaro; abakirisitu bo muri icyo gice bahisemo kujya bizihiza umunsi w’ivuka rya Yesu ku munsi abandi bari kwizihiza “Yalda night”.

Impamvu ya gatatu ni uko ku wa 25 Ukuboza habaga iminsi mikuru (sol invicu/Solstice) y’imihango y’Abaroma yo kwibuka ivuka ry’imana yabo idatsindwa ari yo zuba (Sun) ndetse ni na wo munsi bahaga icyubahiro imana y’ubuhinzi bitaga Saturn, mu rwego rwo kutagaragaza kwigumura ku mihango y’abakurambere no kwamamaza ivuka rya Yesu mu cyimbo cy’ibigirwamana, abakirisitu bahisemo kujya bazihiza Umunsi w’Ivuka rya Yesu mu gihe abandi bizihiza Solstice na Festifal of Saturnalia.

Impamvu ya kane ni uko ku wa 25 Ukuboza, aho itorero rya mbere, bizihizaga Umunsi Mukuru bitaga Epiphany (Guhishurwa k’umwana w’Imana) aho bizihizaga umunsi abanyabwenge bagiye kureba Yesu n’uwo yabatirijweho.

Impamvu ya gatanu ni uko ku wa 25 Ukuboza, Abayahudi bagiraga umunsi mukuru w’umucyo bitaga HANUKKH, abakirisitu b’Abayahudi batangiye kujya bawizihizaho umunsi w’ivuka rya Yesu kuko bavugaga ko ariwe mucyo w’Isi.

Uretse izi mpamvu tuvuze n’izindi zose tutavuze usanga nta yigaragaza neza impamvu yatumye Noheli yizihizwa ku wa 25 Ukuboza ngo itange umucyo ku mpamvu nyayo yo gutuma abatuye Isi bibuka kandi baha agaciro ivuka rya Yesu.

Impamvu nyayo yo kwizihiza ivuka rya Yesu iri mu magambo Imana yabwiye inzoka (Satani), ubwo yari imaze gutuma umuntu atakaza gukiranuka kw’Imana.

Mu Itangiriro 3:15, Bibiliya igira iti “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe na we uzarukomeretsa agatsinsino.’’

Impamvu ya mbere yo kwibuka ivuka rya Yesu ku bakirisitu no ku Isi yose ni uko ‘urubyaro rw’umugore rwari rubonetse’, impamvu ni uko uwamazeho imirimo ya Satani yerekanywe.

Yohana yabivuze agira ati “Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.’’ (1 Yohana 3:8).

Impamvu ya gatatu ni uko Adamu utanga ubugingo yabonetse. Pawulo yabivuze agira ati “Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwaho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.” (Abaroma 5:18).

Impamvu ya kane ni uko Imana yaje kubana natwe yambaye umubiri w’umuntu ariko ifite kamere yayo yo gukiranuka. Yesaya yabihanuye agira ati “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo”Imana iri kumwe natwe”. (Yesaya 7:14, Matayo 1:23).

Impamvu ya gatanu ni uko uzakiza abantu ibyaha yabonetse. Malayika Gabriel yabibwiye Yozefu agira ati “Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.’’ (Matayo 1:21)

Uburyo nyabwo bwo kwizihiza Noheli, si ukurya neza, si ukwambara neza, si ugukora ibitaramo n’ibindi bifitanye isano no kwinezeza cyangwa kwibuka imihango n’imigenzo ya ba sogokuruza ahubwo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza.

Yesu Kirisitu we yarabyivugiye agira ati “Umwuka w’Uwiteka ari muri njye, ni cyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” (Luka 4:18;19).

Akomeza agira ati “Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati ‘Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu Isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’Isi.” (Matayo 28:18-20)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger