AmakuruPolitiki

Melania Trump yashyigikiye Le Bron James, nyuma yo gutukwa na Perezida Donald Trump

Melania Trump, madamu wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald, yashyigikiye ikirangirire mu mukino wa Basketball Le Bron James, nyuma y’amasaha make atutswe na Perezida Donald Trump.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter ku munsi w’ejo, Perezida Donald Trump yatutse Le Bron James wamamaye muri Cleverland Cavaliers nyuma akajya muri Los Angeles Lakers, ngo ko bitoroshye ko umuntu yamufata nk’umunyabwenge.

Trump yagize ati”Lebron James yabajijwe ibibazo mu kiganiro n’umugabo w’ikigoryi cyane ubaho muri televiziyo zo ku isi ari we Don Lemon.”

“Yagerageje gutuma Lebron agaragara nk’umunyabwenge, ariko ntibyoroshye kubimugira.”

Ni nyuma y’uko uyu mwami w’umukino wa Basketball muri Amerika yari yavuze y’uko Perezida Trump abiba amacakubiri, bityo akaba yaratumye abagendera ku irondabwoko bumva bashyigikiwe.

Mu kiganiro aheruka kugirana na CNN, King James yagize ati” Ntekereza ko irondabwoko ryahozeho na mbere. Ariko ntekereza ko perezida uriho ubu yatumye abantu ntacyo bikibabwiye kuronda amoko, babikora imbona nkubone.”

Nyuma y’ibyabaye, Madame wa Perezida Trump biciye mu muvugizi we, yavuze ko James “ari gukora ibintu byiza” mu ishuri ryo mu mujyi avukamo muri leta ya Ohio, aho yatangije ishuri ry’abana bava mu miryango itishoboye.

Yanongeho ko Melania Trump ashaka kugirana na we ikiganiro kitagira ibyo gica ku ruhande ku bibazo byugarije abana.

Si ubwa mbere ihangana hagati ya Perezida Trump n’uyu mukinnyi wa Basketball ribayeho, kuko mu minsi ishize Le Bron James afatanyije na Stephen Curry usanzwe ukinira Golden State bavuze ko nta n’umwe muri bo wari kujya kumurikira Perezida Trump igikombe cya NBA, kubera urwango ajya agaragariza abantu bamwe na bamwe.

Uhereye Ibumoso: Perezida Donald Trump, umugore we Melania na Le Bron James.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger