AmakuruImyidagaduroUbukungu

Meddy yakemuye ikibazo yari afite mu nkiko

Uhagarariye Meddy mu mategeko yatangaje ko bakemuye ikibazo uyu muhanzi yari afitanye n’ikigo cyitwa Kagi Rwanda Ltd mu bwumvikane nkuko bari barabisabwe n’urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kimuhurura.

Meddy yashinjwaga ubwambuzi na Kagi Rwanda Ltd bw’amadorali ibihumbi 10, bari bayamuhaye nka avansi kugira ngo yitabire igitaramo cyategurwaga n’iki kigo mu Bubiligi ariko ntahakandagire, bakomeje kumusaba ko yabasubiza amafaranga yabo ariko Meddy ntabikozwe binatuma bitabaza urukiko rw’ubucuruzi Meddy ahita anahamagazwa n’urukiko.

Ku wa 14 Werurwe 2018 mu Rukiko rw’Ubucuruzi ku Kimuhurura nibwo habaye Inama ntegurarubanza, Icyo gihe impande zombi zasabye umwanya wo kubanza kuganira ikibazo kigakemuka mu bwumvikane, urukiko rurabemerera ariko umwanditsi w’urukiko ababwira ko nibinanirana urubanza ruzakomeza mu mizi tariki 22 Werurwe 2019.

Meddy, Me Jean Claude Mutabazi Abayo, yabwiye Teradignews ko kuri uyu wa 20 Werurwe 2019 bicaranye n’uruhande rurega Meddy bagakemura ikibazo.

Ati “Byarangiye neza, ikibazo cyakemutse, habayeho ubwumvikane.”

Nta byinshi yarengejeho kuko yavuzeko atifuzako ikibazo cy’umukiliya we kijyanwa mu itangazamakuru. Niba bishyuye cyangwa se batishyuye ntacyo yabivuzeho.

Biteganyijweko kuri uyu wa Gatanu impande zombi basubira ku rukiko hagakorwa inyandiko mvugo izemezwa na Perezida w’Urukiko kuri uyu wa Gatanu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger