Amakuru ashushyeImyidagaduro

Meddy Saley uvumirwa ku gahera n’abahanzi batandukanye yahagaritse ibyo gutunganya amashusho y’indirimbo

Meddy Saleh wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera akazi ko gutunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi barimo n’abakomeye mu gihugu yatangaje ko ahagaritse aka kazi, ni nyuma yuko yakunze gushyirwa mu majwi ashinjwa ubuhemu.

Kugeza kuri uyu munsi, Meddy Saleh wahoze ari umugabo wa Shaddy Boo, yari umwe mu bahanga bari bahari mu gutunganya amashusho, uretse kuba yari afite ibikoresho bihagije, uyu mugabo yifuzwaga na bahanzi batandukanye ngo abakorere amashusho.

Mu gisa n’itangazo uyu mugabo yashyize kuri Instagram, yatangaje ko ahagaritse gukora aka kazi , anashyimira buri umwe wese wamufashije muri aka kazi yakoraga.

Yagize ati:” Muraho nshuti zanjye, Ndabashimira uburyo mwamfashije igihe cyose , Guhera ubu ndashaka kubamenyesha ko Press it film itazongera gukora amashusho y’indirimbo, ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima buri wese uwo Press it film yababaje, rimwe na rimwe ibintu bibaho bikitwa amafuti ya kompanyi n’ubwo atari yo yaba yabiteye gusa kwari ukwiga kwiza kandi kurarangiye.

Meddy Saleh yakomeje agira ati :”Ntibyari byoroshye kuri njye gufata icyemezo nk’iki ariko ngomba kubikora kubera ibihe bimwe na bimwe byari bigoye, ariko nanone ndasaba imbabazi abahanzi bose Press it yababaje ntabwo byari ku bushake ahubwo rimwe na rimwe byaterwaga n’urukundo rw’ibyo dukora ni yo mpamvu ibintu byabaga ariko kenshi bagashyira amakosa kuri Press it, urubyiruko rwinshi rwakora amashusho ya muzika kandi rufite impano rurahari hano hanze kandi ndabizi ko mubizi neza. Murakoze.”

Meddy Saleh niiwe mu producer wakoreye amashusho y’indirimbo abahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda ndetse yanakoreye abo hanze y’ u Rwanda.

Anakoze ibi nyuma y’uko abahanzi benshi bamushinjaga ubuhemu bwo gutindana amashusho yabo ndetse bamwe bakagaragaza ko bishoboka ko bahebye indirimbo zabo, Spaxx aherutse kuvuga ko Meddy Saleh yamwiciye amashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Wah Wiyah Go Do’, akanga kumuha amashusho y’indi ndirimbo yakoranye na Pallaso wo mu gihugu cya Uganda.

Mani Martin na we ku munsi w’ejo yatangaje ko arambiwe kwishyuza Meddy Saleh amashusho y’indirimbo ye yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda, ni amashusho amaranye ngo hafi umwaka wose.

Meddy Saleh yahagaritse akazi ke
Twitter
WhatsApp
FbMessenger