AmakuruAmakuru ashushye

Meddy n’umukunzi we bageze i Kigali-AMAFOTO

Meddy ari kumwe n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia bageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n’umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugirango amwereke ababyeyi n’inshuti ariko ko iby’ubukwe batari babipanga.

Usibye kwereka inshuti n’imiryango umukunzi we, Meddy aje mu Rwanda kwitegura igitaramo cya East African Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.

Guhera saa cyenda abantu bisukiranyije ku kibuga cy’indege biganjemo itangazamakuru, abo mu muryango wa Meddy n’abandi bari bafite indabo.

Wabonaga bafite amatsiko yo kongera kubona uyu musore uheruka i Kigali mu mwaka ushize n’ibiganiro bagiranaga mu matsinda bitewe n’uko baziranye ni we byibandagaho. Bamwe bati ubu se koko ntazajya i Burundi, abandi bati wasanga azanye n’umukunzi we.

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kwitamurura mu mpera z’umwaka ushize. Mu ntangiro z’uyu mwaka nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

Icyo gihe uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Mu minsi mike ubwo Mimi yizihizaga isabukuru, Meddy yavuye muri Tanzania ajya muri Amerika kwizihiza isabukuru y’umukunzi we.

Mu magambo yasakaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram Meddy, yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we.

Yari aherutse no kumusomera mu ruhame mu gitaramo yakoreye muri Canada.

Ni ku nshuro ya kabiri, Meddy yari ajyanye n’umukunzi we mu gitaramo kibereye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bajyanye mu Bwongereza mu bitaramo yakoreyeyo muri Nzeri.

Meddy n’umukunzi we

Abantu bari benshi ndetse na Marina yari ahari 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger