AmakuruImyidagaduro

MC Tino yagize ibyago mu muryango we

Nyuma y’amasaha make gusa, MC Tino avuye mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo zee yise’Umurima’, yakiriye inkuru mbi ko nyirakuru ubyara se yasoje urugendo rwe hano ku Isi.

Nyirakuru wa MC Tino wamenyekaniye mu itsinda rya TBB nk’umuhanzi,  yatabarutse ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 azize uburwayi.

Yari atuye muri Uganda ndetse akaba yari amaze iminsi arwariye mu bitaro. Mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha , yatangaje ko yaratangiye kwishimira uburyo igitaramo cye cyagenze arikop agahita yakira inkuru mbi.

Ati” Ibyishimo by’akanya gato koko? ubu ugiye ute nyogokuru?”

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza muri Wakanda Vila iri mu mujyi wa Kigali ni bwo MC Tino yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere kuva yava mu itsinda rya TBB, ni Album yise ‘Umurima’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger