AmakuruImikino

Mayor wa Bugesera ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo bahanuye abakinnyi b’Amavubi-Amafoto

Kuri iki cyumweru, Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo muri aka karere Lt. Col Jonas Gatarayiha, basuye ikipe y’igihugu Amavubi icumbitse muri La Palisse Nyamata bibutsa abakinnyi urugamba ruri imbere rubategereje.

Iyi kipe y’u Rwanda ifite umukino ukomeye cyane w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ugomba kuyihuza na Cote d’ivoire ku wa 09 z’uku kwezi. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Aba bayobozi bombi bari kumwe n’umuyobozi wungirije wa ASOC, bibukije abakinnyi b’Amavubi ko hari umukoro ubategereje imbere bagomba gukora kandi bakawitwaramo neza mu rwego rwo guharanira ishema ry’u Rwanda.

“Muzaba muri mu kibuga muhagarariye Abanyarwanda, bityo mufite kuturwanirira. Guharanira gutsinda ni yo ndagagaciro duhorana.” Mayor Mutabazi Richard abwira abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi.

Lt. Col Jonas Gatarayiha uyobora ingabo muri Bugesera we yibukije abakinnyi n’abatoza ko icy’ingenzi ari ukurwanira ishema ry’igihugu, batitaye ku cyuya cyangwa amaraso bazatakaza.

Abakinnyi b’Amavubi baboneyeho umwanya wo kugeza ku buyobozi ibibazo n’ibyifuzo birebana n’imishinga bafite mu karere ka Bugesera, ubuyobozi bubizeza kubikurikirana gusa na bo bakita ku nshingano bahawe n’igihugu bakazatsinda.

Aba bayobozi bafatanye ifoto y’urwibutso n’Abakinnyi.
Ifunguro barifatiye hamwe.
Mayor Richard Mutabazi aganiriza abakinnyi.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Bugesera yibutsa abakinnyi guhagararira igihugu icyo bivuze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger