AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mashami Vincent yongeye kugirirwa icyizere mu ikipe y’Igihugu Amavubi

Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, yongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza gutoza iyi kipe, nyuma y’uko amasezerano y’amezi atatu yari ayifitemo yari amaze kurangira.

Amakuru yaherukaga kuvuga yemezaga ko uyu mutoza ashobora kudakomezanya n’iyi kipe bitewe n’uko atageze kubyo yari yasabwe byose mu masezerano ya mbere, bituma humvikana ko ashobora kwirukanwa hagashakishwa undi umusimbura.

Mashami Vincent, mu masezrano ye ya mbere yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun.

Nyuma y’uyu musaruro hari hitezwe kureba niba azakomeza kugirirwa icyizere cyangwa se bazashaka undi.

Amakuru yizewe ni uko Minisiteri ya Siporo ifatanyije na FERWAFA yamaze kwemeza ko uyu mugabo ari we ugomba gukomeza gutoza ikipe y’igihugu mu mikino iri imbere cyane cyane CHAN izaba muri Mata 2020.

N’ubwo uyu mugabo atarasinya, bivugwa ko n’ubundi atari buhabwe amasezerano y’igihe kirekire, ahubwo ashobora guhabwa amasezerano y’amezi 6.

Umutoza Mashami Vincent yongeye guhabwa ikipe y’igihugu Amavubi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger