AmakuruImikino

Mashami Vincent yashimagije abasore b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 Vincent Mashami, yashimagije abasore b’iyi kipe ku muhate n’ubushake bagaragaje bwo kwiga, atitaye ku kuba barasezerewe na Zambia mu ijonjora ryo gushaka igikombe cya Afurika.

Iyi kipe yageze i Kigali mu ijoro ryakeye ikubutse i Lusaka muri Zambia, aho yari yitabiriye umukino wo kwishyura wayihuje n’iki gihugu warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, gusa Zambia igakomeza bitwe n’ibitego 2-0 yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza.

Zambia yafunguye amazamu ku munota wa 56 ibifashijwemo na Francesco Mwepu, Samuel Guerette yishyura ku munota wa 73 w’umukino, mbere y’uko Ntwari Fiacre akuramo penaliti ya Mwepu ku munota wa 85 w’umukino.

Iyi Zambia igomba gucakirana n’u Burundi bwaraye butsindiye Sudan 2-0 imbere y’abafana bayo, mu ijonjora rya nyuma ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger mu mwaka utaha wa 2019.

Aganira n’ikinyamakuru Times Sport ku munsi w’ejo, Mashami yemeye ko atishimiye ugusezererwa, gusa ashimagiza abakinnyi be bijyanye n’uko bitwaye muri Zambia.

“Twitwaye neza cyane, gusa turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo duhangane n’amakipe makuru. Ntitaye kuri ibyo, Ntewe ishema n’abasore banjye ndetse n’uko bakinnye umukino wo kwishyura.”

“Abasore bari bafite umuhati ndetse n’umurava. Ubu ni uburyo bwo kwiga kandi nanyuzwe n’impano yabo. Ndemeza ko ari bo bagiye kuba amazina akomeye mu rugo vuba aha.” Mashami.

U Rwanda rwitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika incuro imwe, ubwo rwacyakiraga muri 2009 kigatwarwa na Ghana itsinze Cameroun 2-0 ku mukino wa nyuma.

Samuel Gurette wishyuye igitego ku ruhande rw’Amavubi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger