AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Mara Phones irigushakira isoko telefoni zikorerwa mu Rwanda mu bihugu bya Kenya, Angola na RDC

Uruganda rwa Mara Phones rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, ruherutse gufungurwa mu Rwanda na Perezida Paul Kagame, rwatangiye ibiganiro n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika rushaka gucuruzamo izo telefoni .

Ashish Thakkar washinze Mara Group akaba n’umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame, yavuze ko urwo ruganda ruri mu biganiro n’ibihugu byo mu Karere birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola byerekeye kohereza no gucuruzayo telefoni zikorerwa mu Rwanda.

Uyu Ashish Thakkar aherutse no gutangaza ko urwo ruganda ruri gutegura kwagurira ibikorwa n’ahandi ku mugabane wa Afurika no gufungura uruganda muri Afurika y’Epfo.

Uru ruganda rubatswe n’arenga miliyoni $ 50 na Banki ya Kigali, ruhita ruha akazi abakozi 200. 90% muri bo ni Abanyarwanda kandi 60% ni abagore. rwafunguwe ku wa kabiri w’icyumweru gishize na Perezida Paul Kagame, rwitezweho kujya rukora nibura smartphones 1200 ku munsi zo kugurisha mu Rwanda no hanze.

Kugeza ubu uru ruganda rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo, rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite uruganda rutunganya telefoni zigezweho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger