AmakuruImikino

Manishimwe Djabel yagaragaje icyifuzo gishobora gushyira APR FC mu ihurizo rikomeye

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza kuba yatandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza gukina hanze y’u Rwanda.

Djabel umaze imyaka 4 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu amakuru avuga ko kuri we yumva igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye bityo yumva yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yaba yegereye ubuyobozi bwa APR FC asaba kuba yamurekura akajya gukina hanze y’u Rwanda.

Gusa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC butiteguye kurekura uyu mukinnyi nubwo umwaka ushize w’imikino atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Uku kutabona umwanya wo gukina byatumye bamwe bavuga ko ashobora no kwirukanwa ibintu avuga ko bitashoboka kuko ari umwaka yahuriyemo n’ibibazo atiteye yaba kugirana ibibazo n’umutoza, ibibazo byo mu muryango kandi byose ubuyobozi bwari bubizi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuba yakwerekeza gukina mu gihugu cya Libya aho hari ikipe imwifuza mu gihe yaba yiteguye yahita asinya.

Manishimwe Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye mu Rayon Sports asinya imyaka 2 yarangiye muri 2021 ari bwo yahitaga yongera amasezerano y’imyaka 4 akaba amaze gukina imyaka 2.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger