AmakuruImyidagaduro

Mani Martin yashimiye Leta kugitekerezo yagize mu muziki, anatangazako yabonaga bitazashoboka

Mani Martin ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika umuzingo we w’indirimbo yise”Afro” , yafashe umwanya ari kurubyiniro  ashimira Leta y’u Rwanda ku cyemezo yafashe  cyo gushyiraho ishuri rya Muzika ribarizwa ku Nyundo.

Mani Martin yavuzeko yabonaga bitazashoboka cyane ko kwigisha umuziki bisaba ibikoresho bihambaye kandi bisaba kugira umubare wabazi umuziki koko, ibi rero yabitekerezagaho akabona bitazapfa gushoboka .

Mani Martin yagize ati:” Mu Rwanda ntakidashoboka , sinarinziko gushinga ishuri ry’umuziki nkiryo ku Nyundo byashoboka , Kwibyara ntako bisa, muraza gutangara, ndashimira Leta y’u Rwanda ku cyemezo bafashe cyo gushyiraho ishuri ryigisha umuziki, ryazamuye impano ya benshi.”

Yavugagako Kwibyara ntako bisa kubera aho mu gitaramo hari harimo itsinda ryabasore batatu baririmba ryitwa Nyemba voice, aba basore bakaba bafashwa bikomeye na Mani Martin mu bikorwa byose bya muzika bakora , aba basore nabo kandi bahamirije abitabiriye igitaramo ko Mani Martin ari umubyeyi wabo.

Mani Martin uririmba injyana ya Afurika,  yanagarutse ku mateka y’ u Rwanda ndetse na  Afurika mu gisa n’umuvugo yari yakoze aho yagize ati:” Ni gute imitungo kamere ya  Afurika iza gutwarwa nabanyamahanga badaturuka muri Afurika, ni gute abantu batinyutse gukora jenocide kandi turi umuntu umwe?.”

Umuzingo w’indirimbo Mani Martin yise “Afro” ni umuzingo we wa 5 ugizwe nindirmbo ze nka Afro, Ndaraye, rubanda, karibagiza, akagezi ka mushoroza .

Ishuri ryigisha umuziki ryo Kunyundo ryigisha abasore ni nkumi kuririmba no gukoresha ibikoresho bya muzika ndetse rikaba ritanga umusaruro kuburyo bufatika kuberako mu bitaramo byinshi usanga aba basore ninkumi bifashishwa.

Abanyeshuri bo kunyundo nibo bafashaga kuririmba ndetse bakanacuranga mu bitaramo bya The Ben ndetse na Meddy, sibo gusa ariko kuko nabandi bahanzi bifashisha aba banyeshuri bo Kunyundo.

Uyu ni umwe mu banyeshuri biga muzika bafashije Mni Martin

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger