AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Madamu Jeannette Kagame yahumurije abatinya gushinga ingo

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2019. Habaye ikiganiro cyahuje abayobozi bakiri bato  (Young Leaders Fellowship) aho Madame Jeanette Kagame  yaganirije n’abacyitabiriye, akaba yagarutse ku kibazo cy’abakiri bato bagira ubwoba bwo gushing ingo.

Yavuze ko ibibazo bisigaye biba mu ngo z’Abanyarwanda bituma hari abato bica intege bagatinya gushinga ingo bitahozeho, bityo ko bishobora no kurangira umuntu akajya gushinga urugo yumva ko agiye aho azakundwa nk’uko byahoze kera.

Mu gusubiza icyo kibazo, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko hari ibibazo binyuranye byugarije imiryango, gusa ngo ntibyahozeho, kuko bimwe biva mu mico y’ahandi bityo ko bitagomba gutera ubwoba abato bifuza gushaka.

Yagize ati “Hari kunanirwa guhuza inshingano zo kuba umubyeyi, ikibazo cy’ingo zisenyuka mu buryo bukabije, abashakanye bapyinagaza bagenzi babo ku buryo bitera impungenge abato bifuza kubaka imiryango yabo. Ariko narema agatima abato bari hano, kuko ibi byo kubana nabi ntabwo ari umuco nyarwanda”.

Ati “Usubiye mu mateka, iyo kera basezeraga umugeni bamwizezaga ko aho agiye ari heza cyane, ibidutera ubwoba rero by’aho tugiye, ngo umugabo ni ‘umwana w’undi’ ni imico y’ahandi. Ubundi kwari ukugenda bavuga ngo uzamuteteshe, uzamukumbure muri kumwe, umuntu akumva yabijyamo”.

Akomeza avuga ko ibyo ari byo byagombye kugaruka kuko zari indangagaciro nziza zatumaga abantu babana neza.

Ati “Ndumva dukwiye gusubira mu mateka yacu tukajya kuvoma muri za ndangagaciro z’ubupfura, z’ubunyangamugayo, ibintu byose byatumaga abantu bakomera kuko byari igisebo kuba umuntu yahohotera uwo babana. Kuba rero twarabihaye intebe ubu, wenda turazira amateka kuba twarabikuye mu mahanga, tukabyitirirwa, mureke dushakishe umuco wacu”.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye ababyeyi kugira intego yo guhorana imyitwarire myiza kuko ngo ari igisebo kumva umwana atinya kuvuga ko runaka ari umubyeyi we kubera ibyo yamubonyeho byamusebeje, bityo umwana niyitwara nabi atazavuga ko ari urugero yahawe n’umubyeyi we.

Yunzemo ko icyo abashakana muri iki gihe bagomba kumenya ari uko iyo umuntu ashatse hari byinshi bigomba guhinduka byanze bikunze, nko kumenya amasaha yo gutaha bitandukanye no mu gihe umuntu yabaga wenyine, hakabaho kwiyubaha no kubaha uwo mwashakaye.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger