AmakuruPolitiki

M23 yiyemeje gukemura Ibyo amahanga arikurebera muri DRCongo

Umutwe wa M23 watangaje ko wiyemeje guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Umutwe wa M23 wavuze ko wabwiye amahanga kuri iyi Jenoside ntagire icyo akora, none wafashe icyemezo cyo kuyihagarika.

Ubu butumwa bukubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kane, umunsi hiriwe imirwano yaberaga mu gace ka Kitchanga, bivugwa ko kaje gufatwa n’uyu mutwe.

Uyu mutwe wavuze ko mu gihe hazirikanwaga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, mu bihe bitandukanye havuzwe ngo “ntibizongere ukundi”, ariko Jenoside ikongera kuba mu Rwanda mu 1994, ihitana Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Uyu mutwe wavuze ko waburiye amahanga ko hari Jenoside irimo gutegurwa mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ariko ngo icyo gihe nta cyakozwe, none ibyo batinyaga birimo kuba amahanga arebera.

Wakomeje uti “Jenoside ikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi irimo kuba muri Kitchanga, Burungu, Kilorirwe no mu nkengero zaho, igizwemo uruhare n’ihuriro rikorana na Guverinoma ya RDC ririmo na FDLR yahidutse imashini ibafasha kwica.”

“Kubw’ibyo, M23 isanze igomba kugira icyo ikora igahagarika indi Jenoside irimo kuba mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, kubera ko isi ikomeje kunanirwa gutabara abaturage bugarijwe.”

Umujyanama w’Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, aheruka kwerura ko hari umugambi wa Jenoside urimo gutegurwa muri RDC, ariko Leta y’icyo gihugu irabihakana, ntibyashyirwamo imbaraga zihagije ngo bikumirwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger