AmakuruImikino

Luka Modrić yasimbuye ba Cristiano na Messi kuri ballon d’Or

Luka Modrić ukina hagati mu kibuga muri Real Madrid yo muri Esipanye, yahigitse ba Cristiano Ronaldo na Messi bari bamaze imyaka icumi basimburanwa kuri Ballon d’Or maze na we arayitwara.

Ibirori byo gutanga Ballon d’Or byabereye mu Bufaransa muri iki gikorwa cyabereye muri Grand Palais i Paris, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Umunya-Croatia Modrić wanagejeje ikipe ye y’igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi giheruka cyabereye mu Burusiya  igatsindirwa n’Abafaransa ku mukino wa nyuma yatwaye Ballond’or ya 2018 gitangwa na France Football, ahigitse Cristiano Ronaldo ukinira Juventus , Antoine Griezman ukinira Atletical Madrid, Kylian Mbappe wa paris Saint germain na Lionel Messi wa Barcelona waje ku mwanya wa gatanu.

Ubusanzwe France Football yari yarifatanyije na FIFA bakajya batangira hamwe iyi Ballon d’Or ariko uyu mwaka baratandukanye, FIFA yasigaranye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka , yagitanze muri Nzeli cyegukanwa na Modrić w’imyaka.

Muri uyu mwaka wa 2018, Modrić yegukanye UEFA Champions League ya gatatu yikurikiranya hamwe na Real Madrid, ndetse ikipe y’igihugu cye Croatia itsindwa n’u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, ibitego 4-2.

Mu bindi bihembo byatanzwe , umufaransa Kylian Mbappe yegukanye igihembo kizwi nka Kopa Trophy, gihabwa umukinnyi uhiga abandi bakiri bato, batarengeje imyaka 21.

Luka Modrić w’imyaka 33 y’amavuko, yari yaherekejwe n’umugore we n’abana be batatu, mu ijambo rye yavuze ko yishimiye iki gihembo ndetse anashimira abamutoye, umutoza we n’umuryango we wamubaye hafi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger