Amakuru ashushyeUmuco

Miss Rwanda 2019: Abakobwa batorewe guhagararira intara y’Uburengerazuba-AMAFOTO

Mu mujyi wa Rubavu hari kubera ijonjora ry’ibanze ku bakobwa biyandikishirije guhagararira intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ni igikorwa cyakomereje i Rubavu muri Inzozi Hotel kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu byari byabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu mujyi wa Musanze ahatorewe abakobwa 5 bazahagararira iyi ntara. Iyi Hoteli iri hafi cyane y’ikiyaga cya Kivu.

Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba, n’iya munani kuva rivuguruwe, ubu Nyampinga w’u Rwanda kumutoranya ngo bishingira cyane ku ufite Ubwenge, Umuco n’Ubwiza.

Abakobwa baratsinda hano I Rubavu, bazahatana n’abandi bazaba baturutse mu zindi ntara n’umujyi wa Kigali, hatorwemo abazajya mu mwiherero wa nyuma akaba ari bo bazatorwamo ugomba gusimbura Miss Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018.

Uru rugendo rwo gutora Miss Rwanda 2019 ruzasozwa tariki ya 26 Mutarama 2019 mu birori bizasiga hamenyekanye umukobwa uzasimbura Miss Iradukunda Liliane. Kwiyandikisha bikorwa uciye ku rubuga www.missrwanda.rw. Bikorwa mbere y’uko ijonjora ritangira muri iyo ntara.

Nta gihindutse, umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019 azahabwa imodoka nshya, ajye ahembwa ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe anahagararire u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza atandukanye nka Miss World 2019 ndetse hakiyongeraho no gukorana n’abafatanyabikorwa birushanwa rya Miss Rwanda.

Iri rushanwa rizakomereza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Saa 1:59: Abakobwa biyandikishije bari kugera ahagiye kubera iri jonjora. Igisigaye n’ukubapima ngo harebwe niba bujuje ibisabwa.

Uremererwa kwinjira mu irushanwa agomba kuba ari Umunyarwanda, kuba ari hagati y’ imyaka 18 na 24, kuba yararangije amashuri nibura yisumbuye, kuba azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, kuba Atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9, kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mugihe yatowe, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Aha ni ho abakobwa barahagarara babazwe ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka

Hoteli iri kuberamo iri rushanwa iri ku kiyaga cya Kivu

Uyu mukobwa yagiye ahantu harehare n’amaguru kugira ngo agere aharabera irushanwa

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Lilianne na we arahari

14:35: Nyuma yo gusuzuma ibisabwa kugirango bemerewe kwinjira mu irushanwa, abakobwa bari biyandikishije ni 17 ariko abemerewe ni 13. Abo ni

1 . Ukeye Mireille

2 . Uwimana Triphine Mucyo

3 . Uwingeneye Safa Claudia

4 . Igihozo Mirelle

5 . Ujeneza Anne Marie

6 . Mutoni Deborah

7 . Mbabazi Doreen

8 . Umutoni Yvette

9 . Tuyishime Vanessa

10 . Uwase Tania

11 . Mwiseneza Josiane

12 . Umutoni Gisele

13 . Uwase Aisha

Urutonde rw’abemerewe

Nta mpinduka zahabaye mu bagize akanama nkemurampaka, ni  Mutesi Jolly, Iradukunda Michelle na Uwase Marie France.

Abagize akanama nkemurampaka ntabwo bahindutse

Amafoto agaragaza aba bakobwa bari imbere y’abagize akanama nkemurampaka, bari kubazwa ibibazo bitandukanye bagahabwa Yego cyangwa Oya bitewe n’uko yitwaye.

Uyu mukobwa wagiye urugendo rurerure n’amaguru ni we wabimburiye abandi, yabonye Yego 2 na Oya 1

Mbabazi Doreen yahawe Yego ebyiri na Oya imwe
Ujeneza Anne Marie abonye Yego eshatu
Uwingeneye Safa Claudia
Uyu yahawe yego 3, ni Igihozo Mireille

Saa 4:31: Abakobwa bose bamaze guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka, bagiye guteranya amanota baze batangaza abakobwa batsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba.

Saa 5:00: Abagize akanama nkemurampaka batangaje ibyo bagendeyeho batora abarakomeza, ubwiza bufite amanota 30,  ubumenyirusange bufite amanota 40 hanyuma uko bagaragaje ubumenyi bwabo bikagira amanota 30.

Nyuma yo gusuzuma ibyo byose bemeje ko aba bakobwa ari bo bakomeje:

Amazina y’ abakobwa bakomeje

1. Uwimana Triphine Mucyo (No 2)
2. Mutoni Deborah (No 11)
3. Igihoizo Mireille (No 6)
4. Uwase Aisha (No 12)
5. Tuyishime Vaness (No 9)
6. Mwiseneza Josiane (No 1)

Amafoto: Paccy Mugabo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger