AmakuruImikino

Lionel Messi yahishuye impamvu ari kwitwara nabi muri Copa America

Kapiteni wa FC Barcelona akaba n’uw’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yavuze ko imiterere mibi y’ibibuga biri kuberaho imikino ya Copa America ari yo ntandaro y’ukwitwara nabi kwe muri iyi mikino ikomeje kubera mu gihugu cya Brazil.

Mu ijoro ryakeye, Argentine na Venezuela zari zahuriye mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya Copa America warangiye Messi na bagenzi be bageze muri 1/2 cy’irangiza, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri ku busa. Ibitego bya Lautaro Martinez na Giovani Lo Celso ni byo byafashije Argentine gukomeza, ikaba igomba guhura na Brazil ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

N’ubwo muri rusange abasore b’umutoza Lionel Scaloni bitwaye neza, Lionel Messi wari witezweho gufasha ikipe ye cyane yagaragaje urwego rwo hasi cyane muri uyu mukino.

Mu gusobanura icyatumye atitwara neza, Messi yagaragaje ko imiterere y’ibibuga ari yo ikomeje gutuma atanga umusaruro mubi. Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino batsinzemo Venezuela.

Ati” Ukuri guhari ni uko ntari kwitwara neza muri Copa America nk’uko nabyizerega. Buri gihe twe nk’amakipe akina yataka biratugora cyane, gukora ikinyuranyo mu gihe dufite umupira cyane nko gucenga uwo muhanganye. Biri kutugora cyane gukina kubera ko ibibuga ari bibi cyane. Ni igisebo gikomeye ku kuba ufite umupira ariko ntuwuhererekanye na bagenzi bawe byibura incuro ebyiri.”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger