Amakuru

Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye abayobozi bakuru ba RDC ibihano

Ubuyobozi bwa leta zunze ubumwe za Amerika bwafatiye ibihano abayobozi bakuru b’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ukwezi kumwe muri iki gihugu habaye irahira rya Felix Tshisekedi watorewe kuyobora iki gihugu.

Mu bakurikiranwe n’ibi bihano byafashwe ejo ku wa gatanu, barimo Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo CENI bwana Corneille Nangaa n’umwungiriza we. Aba bayobozi bombi cyo kimwe n’abandi batatu bakumiriwe gukorera ingendo hanze y’igihugu cyabo.

Bazize kugira uruhare mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye abenshi ntibavuge rumwe ku byayavuyemo.

Itangazo leta ya Amerika yashyize ahagaragara riragira riti” Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage ba RDC nyuma y’igikorwa cy’amateka cyo guhana ubuyobozi cyabayeho.”

Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko aya matora yo muri Congo Kinshasa atanyuze mu mucyo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri RDC, Aubin Minaku Ndjalandjoko na Perezida w’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga, Benoit Lwamba Bindu na bo bari mu bafatiwe ibi bihano.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yanakuriyeho viza ku bayobozi b’amatora n’abo mu nzego za leta, abasirikare bakekwaho uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu no kuvangira urugendo rwa demokarasi.

Ibihano byafatiwe bariya bayobozi ntibireba abandi baturage basanzwe ba RDC cyangwa abagize guverinona nshya iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Umubano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na leta zunze ubumwe za Amerika ntiwifashe neza kuva muri 2016 ahagombaga kuba amatora y’umukuru muri RDC bikarangira asubitswe. Leta ya Kinshasa kandi kugeza ubu ntiraha ububasha Michael Hammer washyizweho muri Kamena 2018 ngo abe ambasaderi wa Amerika muri iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger