AmakuruAmakuru ashushye

Leta yatangaje amakosa akomeye ashobora gutuma umukozi yirukanwa nta nteguza

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje urutonde rw’ibintu 15 bifatwa nk’amakosa akomeye, umukozi ashobora gukora bigatuma amasezerano y’umurimo aseswa nta nteguza.

Igazeti ya Leta yo ku wa 19 Werurwe 2020, igaragaza Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 17 Werurwe 2020 rishyiraho urwo rutonde nk’uko rwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2020.

Urwo rutonde rugaragaraho ubujura; uburiganya; kurwanira ku kazi; kunywera ibinyobwa bisindisha mu kazi; kuba uri ku ku kazi wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.

Rugaragaraho kandi ivangura iryo ari ryo ryose ku kazi; guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina; gusaba, gutanga cyangwa kwakira ruswa cyangwa indonke; kunyereza umutungo no kubona cyangwa gutanga mu buryo butemewe amakuru y’akazi y’ibanga n’imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’abandi ku kazi.

Muri aya makosa kandi harimo ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi; guhagarika imirimo mu buryo budakurikije amategeko no kwangiza ibikoresho by’akazi ku bushake.

Iri teka rikomeza riti “Umukozi ukoze igikorwa icyo ari cyo cyose mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo aba akoze ikosa rikomeye rituma habaho iseswa ry’amasezerano y’umurimo nta nteguza.”

Gusa ingingo ya gatatu y’iri teka ivuga ko bitewe n’imiterere y’ikigo kandi bitabangamiye igisobanuro cy’ikosa rikomeye nk’uko giteganywa n’itegeko rigenga umurimo, umukoresha ashobora kugena urutonde rw’ibindi bikorwa cyangwa imyitwarire bifatwa nk’amakosa akomeye, rwiyongera ku rwavuzwe, rukemezwa na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze “mbere y’uko rushyirwa mu bikorwa”.

Urwo rutonde rushyirwa mu mategeko ngengamikorere y’ikigo kandi rukamenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’ishyirwa mu bikorwa ryarwo.

Ku bigo bidasabwa n’itegeko gushyiraho amategeko ngengamikorere, urutonde rw’amakosa akomeye rumenyeshwa abakozi mu nyandiko mbere y’uko rutangira kubahirizwa.

Minisiteri y’abakozi ba leta kandi yanashyizeho ko ikigo cyose gifite abakozi nibura icumi, kigomba kugira intumwa z’abakozi n’abasimbura bazo, zitorerwa manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa.

Umubare w’intumwa z’abakozi ugenda uzamuka bitewe n’umubare wabo, ariko ntushobora kurenga icumi.

Mu batemerewe kuvamo abahagararira abakozi mu kigo harimo umukozi utaramara nibura umwaka mu kigo; umufasha, umwana cyangwa ababyeyi b’umukoresha cyangwa aba nyir’ikigo; umuvandimwe w’umukoresha cyangwa uwa nyir’ikigo.

Harimo kandi umuntu uwi mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’ikigo; uhagarariye ikigo mu rwego rw’amategeko; umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi mu kigo; undi mukozi wese ufite inshingano zishobora kugongana n’inshingano z’intumwa z’abakozi mu kigo n’umuntu wese ufite ibyo akorera ikigo ariko atari umukozi muri icyo kigo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger