AmakuruImyidagaduroUmuziki

Leta ya Tanzania yinjiye mu kibazo cya Diamond na Rich Mavoko

Ikibazo kiri hagati ya Diamond Platnumz na Rich Mavoko wahoze akora muri Label ye ya Wasafi, cyamaze gufata isura nshya, nyuma y’uko leta ya Tanzania itangaje ko igiye kucyinjiramo.

Ni nyuma y’uko Mavoko yari aherutse gufata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari afitanye na Wasafi Records ya Diamond Platnumz. Umwanzuro wa Mavoko waje ukurikira urubanza yari amaze gutsindamo iyi label y’umuhanzi Diamond, nyuma yo kuyigeza imbere ya BASATA igenga ibikorwa byose bijyanye n’umuziki wa Tanzania.

Mbere yo gushwana n’iyi nzu ikora umuziki, Rich Mavoko n’abafana be binubiraga ko Wasafi ikomeza kubabangamira, ngo igatuma ataba umustar yakabaye ari. Ibi byatumaga abenshi mu bafana be bamusaba kuva muri Wasafi,kugira ngo abe yagera ku rwego rwa Diamond Platnumz wahoze ari umukuresha we.

N’ubwo atigeze abitangaza ku mugaragaro, Mavoko waririmbye “Roho Yangu” yahinduye Profile ku rukuta rwe rwa Instagram, nk’ikimenyetso cy’uko ntaho agihuriye na Wasafi Records.

BASATA ivuga ko igiye kwicaza hamwe aba bahanzi bombi, mu rwego rwo gusasa inzobe bagashakira hamwe uko amakimbirane ari hagati yabo, nk’uko CEO Godfrey Mngereza Read more uyobora iri shyirahamwe ybitangaje ku munsi w’ejo.

Ati” Twavuganye na Wasafi batubwira ko nta bibazo bagifitanye na Rich Mavoko. Turateganya kugirana ibiganiro n’impande zombi kuko nta makimbirane akomeye impade zombi zifitanye.”

Mu busanzwe Rich Mavoko na Diamond n’iyi nzu ya Wasafi itunganya umuziki, bapfuye ko bamushyiragaho igitutu kinshi ndetse n’akazi kenshi, bityo ntahabwe umwanya wo kuba yakemura ibibazo bye bwite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger