AmakuruImikino

LeBron James na Lakers batsinzwe na Huston Rockets mu mukino wagaragayemo igipfunsi (Amafoto)

Nyuma yo gutsindwa na Portland trail blazers mu mukino wa mbere wa NBA, ikipe ya Los Angeles Lakers iheruka gusinyisha LeBron James yongeye gutakaza undi mukino itsindwa na Huston Rockets.

Ni umukino wabereye Staples Center, ku kibuga cy’ikipe ya Los Angeles Lakers.

Huston Rockets yatangiye yataka ni na yo yatwaye agace ka mbere k’uyu mukino, ku manota 31 kuri 28 na Los Angeles Lakers. Lakers yakoze ibishoboka byose ngo ibe yajya imbere ya Rockets, gusa agace ka kabiri karangira Huston Rockets ikiri imbere n’amanota 66 kuri 62.

LeBron James ashyira umuupira mu nkangara.

Muri rusange umukino wose warangiye Huston Rockets itsinze Lakers amanota 124 ku 115.

LeBron James nk’umukinnyi ukomeye ntacyo aba atakoze, kuko yawutsinzemo amanota 26, akora Rebounds 12 ndetse anatanga Assists 6.

Imvururu zagaragaye muri uyu mukino zabaye mu gace ka kane kawo. Bijya gutangira,  James Ennis III wa Huston yakoreye ikosa kuri Josh Hart wa Lakers. Hari mu ntangiriro z’agace ka nyuma k’umukino. Haje kubaho gushwana, gusa imvururu zari zigiye kuba ziza guhoshwa.

Nyuma y’akanya gato, Brandon Ingram wa Lakers yasifuwe ko yakoreye ikosa kuri James Harden wa Rockets ubwo yageragezaga kumubuza gukora amanota.

Ingram wari ufite umujinya mwinshi yahise asunika Harden, gusa umusifuzi agerageza kubihosha. Mu kanya nk’ako guhumbya abakinnyi b’amakipe yombi bahise binjira mu mvururu, birangira Chris Paul wa Huston apfuritse urutoki mu jisho rya Rajon Rondo wa Lakers. Rondo wari mu buribwe nawe ntiyaviriyemo aho kuko yahise akubita mugenzi we ingumi mu isura.

Uku ni ko byari byifashe.

LeBron James we yari hafi aho ngaho ashya amaboko arwana no gukiranura abakinnyi b’impande zombi.

Chris Paul yavuze ko iyi mirwano yatewe n’uko Rajon Rando yari amuciye mu maso.

Iyi mirwano ishobora gusiga ibihano ku makipe yombi harimo icyo kutzigera yongera kugurana abakinnyi na rimwe.

LeBron James agerageza gutanya abarwanaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger