AmakuruImikino

Kwizera Olivier afashwe agerageza gutoroka ikipe y’igihugu amavubi muri Africa y’epfo

Umuzamu wa rayon sport ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yafashwe agerageza gucika muri hotel barimo muri Africa y’epfo mu mugi wa Johanesburg. Mu nkuru dukesha umufana .com bavuze ko ari amakuru bizeye neza avuga ko uyu musore Kwizera asanzwe azi uyu mugi cyane kuko yahabaye akinira ikipe ya free state stars.

Ngo gusa ubwo yageragezaga gutoroka bamufatiye hafi ataregera kure, ni mugihe ikipe y’igihugu yagiye muri Africa y’epfo yaraye ihasesekaye ku munsi w’ejo tariki 29 gicurasi 2022 aho bagiye gukina umukino wa mbere wo gushaka itiki ibajyana mu gikombe cya Africa aho bahagurutse ku kibuga cy’indege saa tatu za mugitondo uko ari 23 bagize ikipe.

Si ubwa Mbere kwizera Oliviier avuzweho kudashaka gukurikiza amategeko ndetse n’imico mibi muri carier ye y’umupira w’amaguru haba mu ikipe y’igihugu ndetse no mu ikipe ya rayon sport, iyi nkuru ikaba yanabaye kimomo ku rubuga rwa twitter abaho bakaba batangiye kumucamo iciro ry’imigani.



Muri iyi kipe hari abakinyi babiri batahagurukanye n’abandi ariko byari biteganijwe ko bahita bahurirayo, abo akaba ari Meddi Kagere ukinira ikipe ya Simba muri Tanzanira ndetse na Rafael York ukina muri Sweden. Urutonde rw’abakinyi berekeje muri Africa y’epfo:

 

Abanyezamu ni Kwizera Olivier, Kimenyi Yves ndetse na Ntwari Fiacre.

Ba myugariro harimo Imanishimwe Emmanuel,Nirisarike salomon, Niyomugabo Claude, Mutsinzi ange Jimmy, Omborenga fitina, Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Niyigena Clement na Serumogo Ali.

Abakina hagati harimo Manishimwe Djabel, Nishimwe Blaise, Bonheur Mugisha, Bizimana Djihadi, Muhire Kevin, Rafael York na Ruboneka Jean Bosco.

Ba rutahizamu harimo Meddie Kagere, Hakizimana Mudjahiri, Ndayishimiye Antoine Dominique na Mugunga Yves.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger