AmakuruImyidagaduro

Kwiyandikisha kujya muri Miss Rwanda 2020 byatangiye, dore uko wabikora

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko kwiyandikisha ku bakobwa bifuza kujya muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020 byatangiye aho abujuje ibisabwa batangira bakagerageza amahirwe yabo.

Nkuko bigenda buri mwaka berekana ibintu ngenderwaho umukobwa ushaka kuba Miss Rwanda agomba kuba yujuje. Mubyo bagendeyeho umwaka washize nta kintu kigeze gihindukaho.

Abakobwa babyifuza bibukijwe ko Ubwiza, Ubwenge n’umuco ari byo biba bifite amanota menshi muri iri rushanwa. Kwiyandikisha biri gukorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda.

Ibyo umukobwa ushaka kuba Miss Rwanda 2020 asabwa kuba yujuje

. Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)

. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

. Kuba yararangije amashuri 6 yisumbuye

. Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa

. Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m

. Kuba afite Body Mass Index iri hagati ya 18.5 na 24.9

. Kuba atarigeze abyara

. Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Miss Rwanda

. Kuba yiteguye kudashyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Miss Rwanda

. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

. Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Miss Rwanda. Kanda hano wiyandikishe .

 

Miss Nimwiza Meghan ni we ufite ikamba rya 2019

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger