AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

#Kwibuka25: Ambasade y’u Rwanda muri Congo –Brazzaville yatangije ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo- Brazaville, yatangije ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, ku nshuro ya 25.

Uyumuhango wo Kwibuka witabiriye n’abasaga 300 barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Congo Brazzaville, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Muri uyu muhango wo kwibuka hatangiwemo ubuhamya butandukanye burimo ubw’Umunyarwabda ndetse n’ubw’Ambasaderi w’Ubufaransa muri Congo-Brazzaville, bwombi bwagarutse ku ngaruka mbi Jenoside yasigiye Abanyarwanda, ku muryango nyarwanda ndetse no ku kiremwamuntu muri rusange.

Amb. Dr Jean Baptiste HABYALIMANA, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kunamira abayizize, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango yabo.

Yanavuze ko kwibuka ari uburyo bwo kwereka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko abasigaye bariho, ko icyiza cyanesheje ikibibi, ko hari ikizere cyo kubaho ku bwabo.

Ambasaderi Habyalimana yavuze ko abantu bibuka kugira ngo bakangurire buri muntu wese kwifatanya n’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Amb, Habyalimana yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, mu gusigasira no kurinda umurage w’ubumwe ndetse n’ibimdi u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka 25 ishize.

Abandi bafashe ijambo muri uyu muhango, barimo Anthony K.O BOAMAH, uhagarariye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Congo- Brazzaville, wasomye ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.

Minisitiri w’ingabo muri Repubulika ya Congo, Charles Richard Mondjo, wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, Guverinoma ya Congo n’abaturage b’iki gihugu bihanganishije Abanyarwanda.

Yanongeyeho ko bazafatanya n’Isi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyatuma Jenoside yongera kubaho.

Yanashimiye u Rwanda n’Abanyarwanda intera igaragara mu iterambere bamaze kugeraho, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge  ari isomo ryiza ku mahanga.

Yashimye umubano mwiza hagati ya Congo-Brazzaville n’u Rwanda, ashimangira ko batazahwema kongeramo imbaraga aho bikenewe nko mu gucyura impunzi, no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 cyane abari muri iki gihugu  nk’impunzi.

Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso ari mu Bakuru b’Ibihugu bifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo gutangiza icyunamo n’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rw’iga mu mashuri yo muri Congo-Brazaaville narwo rwitabiriye uyu muhango wo kwibuka
Abanyarwanda n’inshuti zabo ziri i Brazzaville bitabiriye uyu muhango ari benshi
Amb. Dr Jean Baptiste Habyalimana avuga ko kwibuka bigaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bariho no kwifatanya na bo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger