Amakuru ashushyePolitiki

#Kwibuka25: Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bamaze kugera i Kigali

Abanyacyubahiro batandukanye bakomeje kugera I Kigali kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier aherutse gutangaza ko uyu mwaka biteguye abakuru b’ibihugu na Guverinoma basaga icyenda bazitabira uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payettem na Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh.

Umuhango wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iratangira mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 07 Mata mu midugudu yose igize i gihugu.

Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard
Ubwo Perezida Kagame yakiraga mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yazanye n’umugore we
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger