AmakuruAmakuru ashushye

Kwibuka24: Mu mafoto uko byari byifashe ubwo hibukwaga abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abanyamakuru ndetse n’abakozi bicyahoze ari ORINFOR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mahano yabaye mu gihugu cy’u Rwanda ubwo Abatutsi bicwaga mu 1994 bazira uko bavutse , Abari abanyamakuru muri icyo gihe nabo aya mahano ntiyabasize. Kuri ubu mugihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abanyamakuru  n’abandi bantu batandukanye bifatanya n’abanyarwanda kwibuka  imirimo n’ibikorwa  abanyamakuru bazize Jenoside basize, ibikorwa bizahora byibukwa n’imiryango yabo, abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Uyu muhango wo kwibuka aba banyamakuru bazize Jenoside , ku nshuro ya 24 wabaye tariki 12/04/2018 ku kigo cy’igihugu cy’ itangazamakuru (RBA), ni umuhango wari witabiriwe n’abasigaye bo mu miryango yabo, abanyamakuru ndetse n’abandi batandukanye bari baje muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Prof. Laurent Nkusi yavuze  ko uyu mwanya wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside ari uwa gaciro cyane kuko menshi mu mazina yasomwe yabazize Jenoside babaye abanyeshuri be cyangwa se akaba yari abazi mu bundi buryo bujyanye n’umwuga bakoraga.

Prof Laurent ubwo yagezaga ijambo kubari bitabirite uyu muhango yagarutse ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’uburyo hagiye hatangizwa uburyo bwo kunyuza propaganda y’urwango n’amacakubiri mu bitangazamakuru.

Mu batanze ubuhamya harimo Sam Gaudin Nshimiyimana  aho yagiye agaruka cyane ku ruhare rwa bamwe mu bari abanyamakuru mu gihe cya jenoside mu kubiba urwango n’amacakubiri.

Sam Gaudin Nshimiyimana  akomeza ubuhamya bwe yavuze ko abanyamakuru bazize jenoside bakwiriye icyubahiro gikomeye cyane kuko barwanishije imbaraga bari bafite kugeza ubwo bambuwe ubuzima bwabo.

Ministiri Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ,mu ijambo rye yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango yashimiye ababashije kugira abantu barokora mu gihe cya Jenoside ndetse ashishikariza abanyamakuru kutagurisha umutimanama wabo ahubwo bagaharanira kwerekana no kuvuga ukuri.

Minisitiri Kaboneka yanahumurije imiryango yarokotse ko hazakorwa ubufatanye  abana  baheranywe nagahinda  bibaza uko baziga  bagafashwa bagakomeza amasomo yabo n’abandi bakiga. Minisitiri Kaboneka kandi  yasabye Sam Gody(Sam Gaudin Nshimiyimana) nk’ umwe mu bakoraga itangazamakuru mbere ya jenoside wabashije no kuyirokoka , amubwira ko ibyo yavuze mu buhamya yatanze ndetse n’ibindi yaba azi yabyandika bityo bigafasha mu kubika amateka  kugirango  n’abandi batabizi bazabimenye bigakomeza no mubihe biri imbere.

Uru ni urutonde rwa banyamakuru 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Minisitiri Francis Kaboneka n’umuyobozi wa RBA Arthur Asiimwe

Rev. Pasiteri Uwimana Jean Pierre niwe watangije uyu muhango n’isengesho
Senateri Prof Laurent Nkusi watanze ikiganiro muri uyu muhango wo Kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwe mu bakoraga itangazamakuru mbere ya jenoside wabashije no kuyirokoka Sam Gaudin Nshimiyimana nawe yatanze ubuhamya bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger