AmakuruAmakuru ashushye

#Kwibuka 25: Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bategerejwe i Kigali

Guhera tariki ya 07 Mata u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uyu muhango hategerejwe abakuru b’ibihugu na guverinoma basaga icyenda bazaza kwifatanya n’Abanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier yemeje aya makuru.

Mu bamaze kwemeza ko bazifatanya n’abanyarwanda harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette, Perezida Patrice Talon wa Bénin, Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger na Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad.

Mu bandi bazitabira uyu muhango harimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Jean-Claude Juncker.

Hazaza kandi Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Busuwisi, umujyanama wa Perezida mu Misiri, Hervé Berville Umudepite uzahagararira Bufaransa, Visi Perezida wa Nigeria, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sénégal, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, uhahagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni na Minisitiri w’ingabo wa Madagascar.

Hari n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bazaza barimo Olusegun Obasanjo wa Nigeria, Benjamin Mkapa wa Tanzania, Madamu Tony Blair n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger