AmakuruImikino

Kureba umukino uzahuza APR FC na Pyramids bisaba kwigomwa ibiro 10 by’ibirayi

Igiciro cyo kureba umukino wa ubanza uzahuza APR FC na Pyramids mu ijonjora rya Kabiri muri CAF Champions League birasaba kwigomwa ibiro bigera ku 10 by’ibirayi mu myanya ya 1 n’iya 2 y’ahasanzwe dore ko ikiro kimwe ubu ari 700 Frw naho ibito cyane kikaba 500-550Frw i Musanze.

Ku Cyumweru taliki 17 Nzeri 2023 Saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium nibwo hatagerejwe umukino ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino izaba yakiriyemo Pyramids yo mu Misiri.

Uyu azaba ari umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league. Mbere y’iminsi 5 ibura ngo umukino ube, ikipe y’Ingabo z’igihugu izaba yakiriye uyu mukino ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize ibiciro hanze ku bashaka kuzajya kuwureba.

APR FC yatangaje ko ibi biciro biri mu buryo 4 ,ahasanzwe ni amafaranga ibihumbi 5 (5000 Frw),ahatwikiriye hakaba ibihumbi 7 (7000 Frw),mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20 (20 000 Frw) naho imyanya y’icyubahiro yisumbuyeho ni ibihumbi 30 (30 000 Frw).

Kugura iyi tike ni ugufata telephone ubundi ugakanda *393# ugakurikiza amabwiriza.

Ikipe ya APR FC izaba ikina na Pyramyds nyuma yo gusezerera Gaadiidka FC mu ijonjora rya mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger