AmakuruImikino

“Kujya mu Bufaransa ni inzozi zabaye impamo”- Areruya Joseph

Areruya Joseph uyoboye abandi ku mugabane wa Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare, atangaza ko kuba agiye gukina muri Delko-Marseille Provence KTM nk’uwabigize umwuga ari inzozi ze zabaye impamo.

Uyu musore ukomoka mu karere ka Kayonza yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri kipe yo mu mujyi wa Marseille kuri uyu wa gatandatu nk’uko abitangaza.

“Nasinyanye amasezerano y’imyaka 2 n’iyi kipe ku wa gatandatu, ubu hari gushakwa ibyangombwa binyemerera gukinira mu Bufaransa” Kimasa aganira na The New Times ku cyumweru.

Uyu musore anongeraho ko ateganya kwigira ku byo iyi kipe yagezeho, bikazamufasha gutanga umusanzu wo kugira ngo birusheho kwiyongera.

Areruya Joseph.

Abajijwe igihe azagerera mu kipe ye nshya, Areruya Joseph atangaza ko atazi neza igihe azerekereza mu Bufaransa, gusa ngo bishobora kuba nyuma y’imikino ya Common Wealth.

Yagize ati” Ntabwo nzi neza igihe nzagerera mu kipe yanjye nshyashya, gusa bishobora kuba nyuma y’imikino ya Common wealth”.

Iyi mikino ya Common Wealth izaba iri gukinwa ku ncuro yayo ya 21 iteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 4 n’iya 15, ikazabera ahitwa Gold Coast mu gihugu cya Austraria.

Kuri iki cyumweru ni bwo ikipe ya Delko–Marseille Provence KTM yatangaje ko Areruya Joseph Kimasa ari umukinnyi wayo, ibicishije kuri Twitter.

“Tunejejwe no gutangaza isinyishwa ry’umukinnyi mushya! Joseph Areruya w’umunyarwanda, wanatwaye La Tropicale Amissa Bongo mu wa 2018. Kaze neza Areruya”.

Nyuma yo kugera muri iyi kipe, Areruya Joseph abaye umukinnyi wa mbere ukomoka ku mugabane wa Afurika ugiye gukinira iyi kipe mpuzamahanga.

Kimasa nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo.

Iyi kipe ya Delko–Marseille Provence KTM ni ikipe yatangiye gukina kimwuga mu wa 1974. Magingo aya, ifite abakinnyi 14 barimo abafaransa 6, abanya Espagne 3, Abatariyani 2, umunya Columbia, umunya Latvia ndetse n’umunya Nouvelle Zealand.

Areruya agiye kuba umukinnyi wa 15 muri iyi kipe, akaba ari na we munya Afurika rukumbi ugiye kuyikinira. Kimasa yakiniraga Dimension data for Qhubeka kuva mu wa 2017. Avuye muri iyi kipe mu gihe yari agifitanye nay o amasezerano yagombaga kurangirana n’uyu mwaka wa 2018.

Uyu musore yamenyekanye cyane nyuma yo kwegukana amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, arimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo, Tour de l’Espoir, ndetse akaba yaranitwaye neza muri shampiyona nyafurika yaberaga hano mu Rwanda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger