AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kudus Merhawi ukomoka muri Eritrea ni we wegukanye Tour du Rwanda 2019

Umunya-Eritrea Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana Pro Team yo muri Kazakhstan yegukanye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryari rimaze icyumweru ribera hano mu Rwanda.

Ni nyuma y’uduce umunani abasiganwa birukanse kuva ku wa 24 Gashyantare 2018.

N’ubwo Umunya-Columbia Rodrigo Contreras Pinzón yegukanye agace ka nyuma k’iri siganwa kazengurukaga umujyi wa Kigali, ntibyari bihagije kugira ngo afate umwambaro w’umuhondo wari umaranywe na Merhawi iminsi itandatu.

Kudus Merhawi wegukanye uduce tubiri muri iri siganwa, yashimangiye ko ashobora kuryegukana mu gace ka gatatu karyo kavaga i Huye kerekeza i Rubavu mu Burengerazuba bw’igihugu. Muri aka gace, uyu munya-Erithrea ukinira Astana Pro Team yasize abenshi muri bagenzi be igihe kigera ku minota 10.

Afashijwe na bagenzi be bakinana, Kudus yasigasiye umwambaro w’umuhondo kugeza ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda

Ku ruhande rw’u Rwanda, iri siganwa rishojwe nta munyarwanda wegukanye byibura agace kamwe kuko uwaje hafi ari Areruya Joseph wabaye uwa kabiri ubwo abasiganwa bavaga i Karongi bajya i Musanze.

Cyakora cyo Umunyarwanda Mugisha Moise yahembwe nk’uwahize abandi mu guterera imisozi.

Ku rutonde rusange, Munyaneza Didier bita Mbappe ni we Munyarwanda washoje hafi kuko ari uwa 10 ku rutonde rusange.

Kudus Merhawi yabaye umunyamahanga wa mbere wegukanye Tour du Rwanda nyuma y’imyaka itanu itwarwa n’Abanyarwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger