AmakuruIyobokamana

Kubera iki Imana ibaha umwuka wera wo kuvuga indimi ntibahe uwo gutunga inganda?- Bishop Dr Masika

Umuvugabutumwa w’icyamamare mu gukora ubushabitsi muri Kenya, Bishop Dr. Masika Titus arashishikariza abakirisito bo muri Afurika kuva mu bujiji n’ubunebwe bagahagurukira gutekereza imikorere mishya ihindura imibereho yabo mu bukungu kugirango babashe guteza imbere uyu mugabane.

Ibi yabigarutseho ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu giterane ngarukamwaka gitegurwa n’itorero rya Zion Temple Celebration Center  cyitwa “Afurika Haguruka” kiri kubera i Kigali cyatangiye tariki 08 Nyakanga 2018.

Uyu mugabo uyobora itorero rya Christian Impact Mission yatanze urugero rw’uburyo  yatanze igitekerezo cyo kubika amazi y’imvura mu gihe yabonetse maze akazifashishwa mu gihe cy’amapfa. Ubu ngo abaturage batuye mu gace k’icyaro bakoresheje ubwo buryo babaye abakire ndetse abantu baturutse mu mahanga atandukanye bajya kubigiraho uko biteje imbere biturutse ku gitekerezo cya Bishop Dr Masika.

Ibi nibyo ashishikariza abakirisitu bose bo muri Afurika avuga ko bagomba guhumuka bagatekereza ibyabateza imbere aho guhugira mu mwuka wera wo kuvuga indimi gusa.

Masika avuga ko ubukirisito bukwiye kuba buhindura ibintu, amatorero agakora ibikorwa bifatika by’iterambere mu nzego zitandukanye haba mu buhinzi, mu bucuruzi, inganda, n’ibindi biteza imbare igihugu maze bakagaragaza itandukaniro.

Ati:“Abantu benshi bashyizeho abinginzi ngo babingingire Imana ibakorere ibyo bashaka byose, ariko Mwuka wera ntazaza kubaka inganda, ahubwo aduha imbaraga zo gutekereza uko twakora ibyo tugambirira, abakirisito dukeneye kugira imitekerereze ihanitse itekereza guhanga imirimo kugirango dufashe isi kugira ubudasa. Umwuka wera si uwo gutuma tuvuga indimi gusa, unaduha imbaraga kugirango ukore ubucuruzi, kugirango ukore ibintu y’umwihariko.”

Agaruka kuri ruswa yagize ati:Ati: “Dufite ikibazo cy’ubunyangamugayo muri Afurika, kandi ubunyangamugayo buri mu biranga ubukirisito, mu Rwanda hari abakirisito benshi nawe urimo, muri Kenya na Uganda bikaba uko, kuki ruswa yabaye karande mu bugingo bw’Abanyafurika? None ndibaza ni inde uha undi ruswa? Bivuze ko ari abakirisito bahanahana ruswa, kuko 80% by’Abanya-Kenya ni abakirisito, ariko nta mpinduka, ntabwo dukeneye abasirikare ngo abe ari bo barangiza ruswa, dukeneye ububyutse bwa gikirisito bukaba ari bwo buyirangiza.”

Uyu muvugabutumwa  kandi ngo ababazwa nuko abantu benshi bamushaka baza kumubaza ibyo mu ijuru gusa bakagenda batamubajije uko bashobora gukora business kandi ari byo azi neza kurusha uko yamenya ibyo mu ijuru.

Bishop Dr. Masika Titus
Twitter
WhatsApp
FbMessenger