Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ku nshuro ya gatatu Navio agerageza amahirwe,Wizkid yongeye kumukorera agashya

Umuraperi ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda witwa Daniel Lubwama Kigozi wamenyekanye yitwa Navio,  ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kugerageza inshuro zigera kuri 3 Wizkid amusaba ko bakorana indirimbo ariko uyumusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria ufite izina rikomeye mu muziki muri  Afurika ndetse no kuruhando mpuzamahanga  ntamwemerere ngo babe bakorana indirimbo.

Nyuma yuko mu 2016 Wizkid yagombaga kujya gutaramira muri Uganda ariko bikarangira atagiyeyo ndetse abari bateguye icyo gitaramo bakamujyana mu nkiko bamushinja ubwambuzi, kuwa kane w’icyumweru gishize yataramiye abanya Uganda doreko banamwakiriye nk’umwami ubwo yarageze ku kibuga cy’indege .

Mu ijoro ryo kuwa gatatu w’icyumweru gishize  Navio yagiye kureba Wizkid aho yaracumbitse muri  Hotel yitwaje amafaranga angana n’amadorali ibihumbi $10.000 nukuvuga 7 500 000 mu mafaranga y’u Rwanda  kugirango arebe ko byibuze uyumusore yakwemera bagakorana indirimbo ariko ntibyaje kumuhira kuko yabiteye utwatsi.

 

Navio wagerageje inshuro Nyinshi Wizkid amusaba ubufasha bw’uko bakorana indirimbo twabibutsa ko ku nshuro ya mbere yaje mu Rwanda mugitaramo cya Beer Fest ndetse icyo gihe bikavungwa ko Navio yasabye abari bateguye icyo gitaramo ko bareka akaririmba ariko ntibamwishyure kugirango nibura ahurire kurubyiniro rumwe na Wizkid ,sibyo gusa kuko ntiyacitse intege yaje no kumusanga muri Tanzania ariko nubwo Navio yagaragaje ko anyotewe no gukorana indirimbo na Wizkid ntabwo amahirwe yigeze amusekera kuko inshuro 3 zose yagerageje ntabwo byamuhiriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger