AmakuruImikino

Ku munsi ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona: APR FC v Gicumbi, AS Kigali v Amagaju

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri iki cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa 29 ari na wo ubanziriza uwa nyuma. Mu mikino itegerejwe kugena ushobora kwegukana igikombe cya shampiyona, APR FC iraza kuba yakiriye Gicumbi, mu gihe AS Kigali iza kwakira Amagaju.

Ni mu gihe urugamba rw’ugomba kwegukana igikombe cya shampiyona rugikomeje hagati ya APR FC ishaka icya 17 mu mateka yayo, na AS Kigali ishaka kugiterura ku ncuro yayo ya mbere.

Aya makipe yombi ararushanwa amanota 3, mu gihe shampiyona ibura imikino ibiri ngo isozwe. APR FC ni yo ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, kuko mu mikino ibiri isigaje isabwa gutsinda umwe ikanganya undi, mu gihe AS Kigali isabwa gutsinda yose ariko igasengera ko APR FC itakaza iyi mikino yombi.

Muri rusange imikino iteganyijwe ni iyi:

Etincelles FC irakira Kirehe FC (Stade Umuganda)
AS Kigali yakire Amagaju FC (Stade ya Kigali)
APR FC irakira Gicumbi FC (Stade Amahoro)
Bugesera FC irakira Police FC (Ku kibuga cy’i Nyamata)                
Miroplast irakira Espoir FC (Ku kibuga cyo kwa Mironko)
SC Kiyovu irakira Mukura VS (Ku Mumena)
Rayon Sports FC irakira Sunrise FC (Ku Kicukiro), mu gihe 
Musanze FC iza kwakira  Marines FC (Stade Ubworoherane)

Abatemerewe gukina umunsi wa 19:

1. Murenzi Patrick (Gicumbi FC)                                    
2. Wilondja Jeaques (Espoir FC)
3. Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC)
4. Ntwari Jeaques (Bugesera FC)
5. Rucogoza Djihad (Bugesera FC)
6. Nsabimana Aimable (APR FC)
7. Niyonzima Ally (AS Kigali)
8. Munezero Fiston (Police FC)

Urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 28

Twitter
WhatsApp
FbMessenger