AmakuruIkoranabuhanga

Konti miliyoni 50 zagabweho ibitero kuri Facebook

Muri iki cyumweru ku wa Gatanu urubuga rwa Facebook ruciye mu bubiko bw’amabanga yabwo rwatangaje ko konti zabantu zigera  kuri miliyoni 50 zabakoresha uru rubuga zagabweho ibitero.

Iki gitero cyagaragaye muri iki cyumweru nicyo kinini kibayeho mu mateka  y’uru rubuga cyakozwe mu gihe gito. Ibi bikaba byatumye Facebook igabanukaho 3% by’umugabane w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane.

Kugeza ubu Facebook ivuga ko itaramenya amakuru y’ibanga yabakoresha uru rubuga yarebwe cyangwa niba izi konti zakoreshejwe mu buryo butari bwo ndetse n’abihishe inyuma y’iki gitero ntibaramenyekana.

Uru rubuga rwa Facebook ruracyafite ikibazo gikomeye cyo kurinda amakuru n’ amabanga y’abarukoresha dore ko ibitero nk’ibi biherutse gutuma  umuyobozi wayo Mark Zuckerberg ahamagazwa na Sena ya Amerika, nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko hari abantu bifashisha amakuru y’abantu bakoresha uru rubuga mu  bindi bijyanye n’inyungu za politike banyiri izo konti bo batabizi.

Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook
Twitter
WhatsApp
FbMessenger