AmakuruAmakuru ashushye

Koffi Olomide yitabaje Leta n’inzego z’umutekano kugira ngo yemerwe gukorera igitaramo muri Zambia

Leta ya Zambia n’igipolisi cyaho bemereye  umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya rhumba Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi cyane nka  Koffi Olomide gukorera igitaramo muri iki gihugu nyuma y’ibyagiye bivugwa ko yangiwe gukandagira ku butaka bwa Zambia.

Koffi Olomide wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, agiye gukorera igitaramo muri Zambia mu mpera y’icyumweru gitaha, ibintu bitandukanye cyane n’amakuru yari hanze mu cyumweru gishize yavugaga ko umuririmbyi Olomide yahita atabwa muri yombi akigera muri Zambia.

Olomide w’imyaka 62 y’amavuko kubera ibirego aregwa  byatumye ashaka abunganizi mu mategeko bo kumuvugira mu butegetsi bwa Zambia kugira ngo yisobanure. Nyuma yibi umuvugizi wa polisi ya Zambia, Esther Katongo, yavuze ko Koffi Olomide yemerewe kwinjira muri Zambia nta kibazo.

Uyu muvugizi wa Polisi ya Zambia Esther Katongo yavuze ko  nta mpapuro za Polisi mpuzamahanga Interpol zihari zisaba guta muri yombi iki cyamamare, kandi ko nta na dosiye yindi y’ibyaha afite muri Zambia. Gusa hari amakuru avuga ko Koffi Olomide nyuma yo kwangirwa kuririmba muri Zambia azahita akomereza muri Zimbabwe.

Iki cyamamare mu njyana ya Rhumba, Koffi Olomide araregwa ibyaha bitandukanye birimo guhohotera bamwe mu babyinnyi be, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no kubakoresha mu gihugu cy’Ubufaransa kandi nta byangombwa bibemerera kuhakorera bafite.

Mu mwaka wa 2008, Bwana Olomide yashinjwe gukubita imigeri umunyamakuru ufata amashusho (Video) wa televiziyo yigenga RTGA yo muri Kongo, hanyuma akanamena kamera ye mu gitaramo cyaberaga mu murwa mukuru Kinshasa. Bivugwa ko bapfaga uburenganzira bwo gufata amashusho, gusa nyuma byasabye ko umukuru w’inteko inshingamategeko ya Kongo yinjira muri ayo makimbirane, yunga Koffi Olomide na nyiri televiziyo yari yakubitiwe umunyamakuru ufata amashusho.

Mu mwaka wa 2012, nabwo yahamijwe n’urukiko muri Kongo icyaha cyo gukubita umwe mu bamufasha gutunganya umuziki we Diego Lubaki bivugwa ko yari ari kwishyuza umwenda Koffi Olomide yari amubereyemo ungana n’ibihumbi 3 na 700 by’amadolari y’Amerika.

Mu mwaka wa 2016,  Olomide hari amashusho (video) yagaragayemo atera imigeri umwe mu bakobwa bamubyinira , ubwo yageraga muri Kenya, ibintu byatumye ahita yirukanwa muri iki gihugu.

Koffi Olomide umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya Rhumba
Koffi Olomide akomeje guhura n’ingaruka z’amakosa akora,  n’agakosa gato akoze kazamura amakosa yose yakoze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger