AmakuruImyidagaduro

Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Koffi Olomide, umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wamamaye mu njyana ya rumba, ushinjwa gusambanya ku ngufu bane mu bahoze ari ababyinyi be yasabiwe gufungwa imyaka irindwi.

Antoine Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi ashinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu , aho bavuga  ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka w’2002-2006.

Ikindi ashinjwa ni  ukubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara wabo, ndetse agafatira n’ibyangombwa byabo.

Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina, yavuze ko ibyakozwe na Koffi Olomide ari ihohotera rishingiye ku gutsina, gushimuta ndetse no gutera ubwoba abo yasambanyije ku gahato.

Uyu mushinjacyaha yasabiye Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko igifungo cy’imyaka 7 mu rubanza rwashyizwe mu muhezo ruri kubera ahitwa Nanterre mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris.

Ibi byo guhohotera ababyinnyi be si ubwa mbere bivuzwe kuri Koffi Olomode dore ko tariki 22 Nyakanga 2016 ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi yakubise umugeri umukobwa umubyinira.

Muri 2012  nabwo yahawe igifungo cy’amezi atatu  aryozwa gukubita umugeri ‘producer’ w’umuziki we.

Kuri ubu kandi uyu muhanzi arashakishwa na Polisi ya Zambia ashinjwa gukubita umunyamakuru akamena na camera ye.

Koffi Olomide w’imyaka 62 ushinjwa gusambanya ababyinyi be yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger