Uncategorized

Knowless , Clement n’umwana wabo berekeje i Burayi

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse n’umwana wabo w’imfura berekeje i Burayi mu biruhuko aho bagiye gutemberera mu bihugu bibiri bitandukanye byo ku ri uyu mugabane.

Ku i saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 nibwo uyu muryango wahagurutse i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, muri ubu butembere bwahuriranye nuko bifuje kuruhukira  ku mugabane w’i Burayi, Knowless n’umugabo we baragera mu bihugu bya Amsterdam mu Buholandi iminsi ibiri bahave berekeze i London mu Bwongereza .

Aba si ubwa mbere bajya kuruhukira ku mugabane w’i Burayi dore mu minsi yashize, aba bombi bagiye kuruhukira i London mu Bwongereza , icyo gihe banasuye ikipe ya Chelsea aho banatemberereye ku kibuga cy’iyi kipe .

Nubwo ishimwe Clement avuga ko bagiye mu kiruhuko, avuga ko nk’abacuruzi bashobora no kuzahakorera ibikorwa bitandukanye , biteganyijwe ko bazagaruka i Kigali  mu ntangiriro za Mata 2018 mbere ho gato y’icyunamo.

Berekeje i Burayi
Ubwo baheruka mu Bwongereza basuye ikipe ya Chelsea

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger