AmakuruImyidagaduroUncategorized

Kizito Mihigo yasohokanye muri gereza umugambi wo kurushinga.

Nyuma yo kuva muri gereza nkumwe mu bagororwa 2140 baraye bahawe imbabazi na Perezida Kagame mu nama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umuhanzi Kizito Mihigo  yavuze ko agiye kwiyubaka, akanashinga urugo.

Uyu muhanzi wari ukunzwe cyane n’abatari bake mubihangano bye yakoze bitandukanye ,yari amaze myaka ine n’igice muri gereza akaba yari yarakatiwe  imyaka icumi y’igifungo. Akigera hanze yagereza wabonaga nawe atabyumva neza ukuntu ahawe ambabazi gusa aganira n’itangazamakuru yagize icyo atangaza.

”Ndashimira Perezida wa Repubulika, imbabazi yampaye zigaragaza ko afite imbaraga z’umutima, musanzwe muzi ko afite imbaraga mu by’igisirikare ariko biriya bigaragaza noneho ko ari umunyembaraga w’umutima.

,Bigiye gutuma mbonana n’inshuti n’abavandimwe tutari duherukanye. Ngerageze kwiyubaka nanjye nk’umuntu w’umusore ndebe ko nagira umuryango, ngashaka umugore nkarongora nkuko abandi babigenza. namwe nizere ko abo nasize muri ingaragu [avuga abanyamakuru] namwe mwarongoye, ntawe nakwifuriza gufungwa atararongora.”

Mu  2014 uyu muhanzi yigeze gutangariza igihe ko afite umukunzi  gusa nk’ibisanzwe ku muhanzi w’icyamamare biba bigoranye ko yahita akubwira izina ry’umukunzi we, Kizito nawe ntiyigeze atangaza uwo mukunzi we  gusa ubu avuga ko azabitangaza mu munsi iri imbere,

ati “Nimubona mu mezi ari imbere nsohoye indirimbo y’ubukwe, muzamenye ko byakomeye. Urumva ko bigisaba igihe nimwihangane nzababwira.”.

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza gukora ibihangano by’ubaka umuryango ndetse agashyira imbaraga mu muryango asanzwe afite witwa Kizito Mihigo Pour la Paix[KMP], yanavuze ko noneho mu buhanzi bwe hagiye wkiyongeramo ubutumwa bujyanye no gusaba imbabazi.

Mu 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe imyaka 10, kuwa 26 Kamena , arekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Kizito Mihigo yari yambaye umupira w’umweru urimo utubara twa Orange, w’umuryango yashinze ’KMP’ n’ingofero ya Orange, na yo y’uyu muryango.
Kizito yakiriwe n’ababa mu muryango we asanzwe afite witwa Kizito Mihigo Pour la Paix[KMP]
Twitter
WhatsApp
FbMessenger