AmakuruImyidagaduro

Kizito Mihigo na Ngabonziza Augustin basubiyemo indirimbo “Sugira usagambe Rwanda” (+Video)

Abahanzi Kizito Mihingo na Ngabonziza Augustin umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki dore ko yatangiye guhanga mu myaka ya 1980 bahuje imbaraga basubiramo indirimbo “Sugira usagambe Rwanda” imaze imyaka 36.

Ngabonziza Augustin ni umuhanzi mukuru zimwe mu  ndirimbo ze yaririmbanye na Orchestre Irangira ndetae na Les Citadins, zagiye zinyura benshi aha twavuga nka Ancilla n’izindi nyinshi .

Kizito Mihigo ni umwe mu bahanzi babahanga u Rwanda rufite , yagiye ahanga  indirimbo nyinshi zikoreshwa muri Kiriziya Gatorika, n’izivuga ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro twagiranye na Kizito Mihigo, yatangaje ko yakunze cyane imwe mu ndirimbo za Ngabonziza Augustin, maze amusaba ko bayisubiranamo ku buryo bugezwwho. Iyo ndirimbo yitwa “Sugira usagambe Rwanda” isanzwe izwi ku maradiyo yo mu Rwanda, ubu noneho ikaba yakorewe na amashusho muburyo bugenzweho.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda harimo nko mu Mujyi wa Kigali, Parike y’Akagera n’ahandi henshi herekana ubwiza bw’u Rwanda. Hagaragaramo kandi ababyinnyi bakunda gukorana na Kizito Mihigo, babarizwa mu itorero Inyamibwa.

Amajwi y’yi ndirimbo yafatiwe muri Studio ya Producer Nicolas naho amashusho atunganywa na Producer Faith Fefe usanzwe akora amashusho y’indirimbo za Kizito Mihigo. Yasohotse kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 ifite iminota itanu n’amasegonda 38’

Amashusho y’iyi ndirimbo wayumva unyuze  hano

Kizito Mihigo yafatanyije na Ngabonziza Augustin gusubiramo indirimbo “Sugira usagambe Rwanda”
Amashusho yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda harimo nko mu Mujyi wa Kigali, Parike y’Akagera n’ahandi henshi herekana ubwiza bw’u Rwanda.
Kizito Mihigo na Ngabonziza Augustin bicurangira bimwe mu bicurangisho byifashishijwe muri iyi ndirimbo, bambaye imipira n’ingofero zanditseho ‘Rwanda’.
Hagaragaramo kandi ababyinnyi bakunda gukorana na Kizito Mihigo, babarizwa mu itorero Inyamibwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger