AmakuruImikino

Kiyovu Sports yemeye kuganira n’umutoza Casa Mbungo urambiwe kumara amazi 5 adahembwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buravuga ko bugiye kwicarana na Casa Mbungo Andre, umutoza mukuru wayo wamaze gutanga iminsi 30 y’integuza mbere yo gusesa amasezerano yari afitanye niyi kipe ashinja kutamuhemba.

Ibi bibaye nyuma yaho Cassa Mbungo wari umaze umwaka atoza Kiyovu Sports ndetse akanatoza umukino umwe  wa Shampiona y’uyu mwaka yanditse ibaruwa ahagarika akazi ko gutoza ikipe ya Kiyovu Sports   kubera kumara amezi atanu atabona umushahara.

Umuyobozi wa tekinike wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar yavuze ko bagomba gukorana ibiganiro n’uyu mutoza bakareba uko bakemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro. Ikindi ngo bagiye kuganiriza abakinnyi n’abandi bafitiwe ibirarane babereke ko bigiye gukemuka.

Munyengabe agaragaza ko ikibazo cyatewe umuterankunga mukuru w’ikipe ari we Akarere ka Nyarugenge kabahaga miliyoni 5 buri kwezi gusa ngo ayo mafaranga ntiyabashishe kubonekera igihe .

Uyu mutoza avuga ko Kiyovu Sports itabura ubushobozi bwo guhemba umutoza kuko ifite inzego zitandukanye, abacuruzi, abafana, abakunzi batabura ayo mafaranga.

Ibaruwa ya Cassa Mbungo André  isezera ku kazi kubera kudahebwa  yaje yiyongereye kuya Mugheni Fabrice ndetse na Kalisa Rachid, aba bose bandikiye iyi kipe mu bihe bitandukanye bayishinja kutabahemba imishahara yayo.

Casa Mbungo Andre, wanditse ibaruwa ahagarika akazi ko gutoza ikipe ya Kiyovu Sports   kubera kumara amezi atanu atabona umushahara
Twitter
WhatsApp
FbMessenger