AmakuruUrwenya

Kirehe: Indaya zihangayikishijwe n’ubuyobozi bwirirwa buzirukankana

Abagore n’abakobwa bakorera umwuga w’uburaya muri tumwe mu du Centre tw’ubucurizi duherereye mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe n’abayobozi b’inzego zibanze badahwema kubirukankana ijoro n’amanywa babaziza umwuga wabo.

Aba bagore bavuga ko n’ubwo birirwa basiragizwa kubera ko ari indaya badasanga ari bo bonyine bahangayitse, kuko ngo hari n’abaguzi bihangayikisha.

Umwe muri aba waganiriye n’ikinyamakuru kimwe gikorera hano mu Rwanda yagize ati”

Tubona amafaranga iyo twabonye umugabo, dukora ibi kuko nta kandi kazi dufite. Ariko bahora bahora batwirukansa ngo turi indaya, nyamara twari tumaze kwiyubakira ishyirahamwe ryacu dufite n’umuyobozi. None ubu bamwe bamaze kwigira Tanzania, abandi i Kayonza, abandi mu Mutara kubera kutwirukankana.”

“Abagihari natwe tuba twihishahisha, bakugeraho (abayobozi) ukababwira ngo narabiretse nabivuyemo, maze bakabona kuguha agahange.”

Izi ndaya zivuga ko zari zaramaze gushinga ishyirahamwe ryitwa “Twiyubake” zihuriyemo mu rwego rwo kwiteza imbere, gusa ngo kwirukanswa bya buri gihe bituma zidahura ngo zungurane ibitekerezo, izindi ngo zimutse muri aka gace nyuma yo gusanga nta mikorere ihari.

Banavuga ko batangiye ishyirahamwe ari 60, gusa ubu bakaba basigaye ari 40 gusa.

Indaya zinavuga ko ubuyobozi ngo buza bukavugana na ba nyiri inzu bacumbitseho bagategekwa kubaha amasaha 24 yo kuba babasohoye, bityo bigatuma bituma babyuka kare bagenda, bagataha nijoro baje kuryama.

“Usanga na nijoro  abanyerondo baza bakadukomangira bakinjira mu nzu bagasaka ngo barashaka kureba umugabo turyamanye.” Umwe muri aba bagore.

Banavuga kandi ko ibi usanga bishyira ubuzima bwabo mu kaga n’abana ku babafite kubera guhozwa ku nkeke ya buri munsi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwo buvuga ko hafatwa umugambi wo kubarwanya, nyuma yo gusanga bagira uruhare mu bikorwa biteza umutekano muke.

“umurimo bakora ntukwiye guteza umutekano mucye aho batuye. Ntabwo birukanwa ngo bakurwe mu nzu {nk’uko bo babivuga}ariko uwo bigaragaye ko ateza umutekano mucye niwe wirukanwa.” Mukandarikanguye Gerardine umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

“Iyo urebye n’aho babeshyabeshya ngo baratuye ahenshi haba ari mu bikoni by’abantu, ugasanga umuntu afite urugo rwe yarangiza agashiramo abapangayi, ibyo rero ntabwo tubyemera kuko amaherezo  uwo muntu abarwa nkaho hatagira aho aba kandi yarakwiye kugira aho abarizwa.”

Mukandarikanguye avuga ko ubishoboye yafata inzu agatura nk’abandi baturage mu rwego rwo kugira ngo yemererwe gukora icyo ashaka.

Mukandarikanguye Gerardine umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger