AmakuruCover StoryPolitiki

Kirehe: Impunzi zo mu nkambi ya Mahama zahawe inkunga n’Uburayi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM (World Food Program) ryatangaje ryakiriye inkunga ingana na miliyoni imwe y’ama Euro ihwanye  n’arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’akanama k’ibihugu by’Uburayi mu rwego rwo gufasha impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Rwanda.

Iyi nkunga yitezweho ko izafasha mu gutanga ibiribwa n’ubufasha mu by’imirire ku mpunzi zirenga ibihumbi 60 z’Abarundi zicumbikiwe muri iyi nkambi iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

PAM mu itangazo ryayo yavuze ko aya mafaranga aje yiyongera ku yandi ma Euro angana n’ibihumbi magana atanu yatanzwe n’akanama k’Uburayi gashinzwe gutabara imbabare mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, Iyi nkunga yo yari igenewe gukomeza kuzitaho mu nkambi no mu bigo zibamo nk’uko PAM ibivuga.

Uhagarariye PAM mu Rwanda Edith Heines yavuze ko ashimira cyane abaturage bo mu bihugu by’Uburayi batanga imisoro kugira ngo bafashe kandi bahindure ubuzima bwo mu nkambi ya  Mahama.

Yakomeje agira ati “Iziye igihe, mu gufasha kwirinda igabanywa rya ‘ration’(ingano y’ifunguro rigenerwa impunzi) muri uku kwezi ndetse no gusubizaho amafaranga impunzi zigenerwa mu kubahiriza uburenganzira bwazo bwo kugura ibyo bashaka kurya bijyanye n’amahitamo yabo.”

Imibare igaragazwa na PAM ivuga ko abana n’abagore bagize 75% by’umubare w’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama, ikavuga ko mu bufasha iha izi mpunzi ikoresha uburyo buvanze bw’inkunga y’ibiribwa ndetse n’amafaranga.

PAM ikomeza itangaza kandi ko ikomeje gukorana na Leta y’u Rwanda n’indi miryango ishamikiye kuri ONU mu gufasha impunzi kwigira zirushaho huhahirana n’abaturage baturiye inkambi.

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe yashyizweho muri Mata 2015 nyuma y’imidugararo yabaye mu Burundi ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu ku mwanya w’umukuru w’igihugu, iki cyemezo kikaba kitaravuzweho rumwe n’abatari bamushyigikiye bityo hakavuka ibibazo by’umutekano muke.

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zagenewe inkunga n’Uburayi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger