AmakuruAmakuru ashushye

Kirehe: Abanyerondo babiri batawe muri yombi bazira kwaka ruswa abafatanwe urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yatangaje ko kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje, yafashe abagabo babiri bakora irondo ry’umwuga batse ruswa abantu bagera ku icumi bari bafatanwe ibiro 10 by’urumogi.

Abafatanwe urumogi bakakwa ruswa n’abanyerondo

Iyi ruswa yatswe aba bafatanwe urumogi ingana n’amafaranga 250, 000frw ariko bakaba ngo  babanje gutanga  95000frw.

Abanyerondo 10 bafashwe ni uwitwa Mugenzi Damascene w’imyaka 35 y’amavuko na Nkundiye Sylvain w’imyaka 28 y’amavuko, Naho abafashwe batanga ruswa ni Nzabikiramo Alphonse w’imyaka 31 y’amavuko na Nkurunziza Emmanuel w’imyaka 36 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuzeko aba bantu bafashwe biturutse k’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze na bamwe mu bakora irondo ry’umwuga batanze amakuru.

CIP Hamdum yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga bagera kuri 5 bari ku kazi kabo kaburi munsi babona abantu babiri bari mugashyamba bagiye babasanga bariruka bata umufuka bari bafite barebye ikirimo basanga harimo urumogi.”

Aba banyerondo babiri bahise bakurikira abari bafite urumogi barabafata babasaba ko bahamagara nyiri urumogi witwa Nkurunziza Emmanuel ahageze yemerera abo banyerondo babiri kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 bakarekura abo bari bafashe n’urwo rumogi rwabo.

CIP Twizeyimana yongeyeho ko nyuma yo kubona ko bagenzi babo bagiye bakurikiye abari bafite urumogi batinze ndetse batitaba telefone nabo bahise bagenda babasanga niko kubagwa gitumo bakira ruswa bari bahawe na nyiri urumogi ariwe Nkurunziza, ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihimbi 95 mu gihe andi ibihumbi 155 bari bategereje uyabazanira, bahise bahamagara umuyobozi w’umudugudu nawe ahita ahamagara Polisi barafatwa.

CIP Twizeyima yasabye abaturage kwirinda kwishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka kubifatiwemo, bikangiza n’ababinywa ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Yanasabye abakora irondo ry’umwuga gukora akazi kabo kinyamwuga kuko ari imboni z’abaturage ndetse banafasha n’izindi nzego z’umutekano kurwanya ibyaha kandi banirinda ruswa n’ibindi byaha.

Yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ruswa n’andi makosa yose ashobora gutuma abaturage babatakariza icyizere bityo bizatuma ibyaha bigabanuka ndetse binafashe Polisi mu guhangana n’abanyabyaha.”

Yashoje ashimira abo banyerondo n’umuyobozi w’umudugudu batanze amakuru asaba abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, naho abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB) kugirango hatangire iperereza kubyaha bakekwaho.

Mu gihe aba bahamwa n’iki cyaha bahanwa n’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Ni mu gihe itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri  5 z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger