AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Kinshasa: Abakobwa biga muri kaminuza bahawe gasopo ku myambaro imwe biyambikaga

Kaminuza ya Kinshasa (UNKIN) yabujije abanyeshuri b’abakobwa bayigamo kwambara imyenda migufi izwi nka ‘mini’ ndetse n’amapantaro mu rwego rwo gusigasira umuco w’igihugu.

Iri bwiriza riri mu itangazo ryashyizwe hanze na Mwalimu Ular tariki ya 27 Mutarama 2020, rivuga ko bagomba kwambara amakanzu ndetse n’amajipo arenga ku mavi. Indi myenda irimo iciyeho (dechiré), amakabutura ndetse n’indi myambaro yo gukorana imyitozo ngororamubiri, ndetse n’imyenda yose igaragaza imiterere y’umubiri ntiyemewe.

Uretse no muri UNKIN, muri bimwe mu bihugu hagiye habamo impaka ku myambarire bavuga ko itajyanye n’umuco wabyo. Iyo izamo imigufi, amapantaro n’amakabutura ku bakobwa, imyenda iciyeho ndetse n’igaragaza imiterere y’umubiri gusa ibyo byose bikavugirwa ku bakobwa.

Bamwe bemeza ko iyi myambaro nta cyo itwaye cyane ko bibaho ko umuco winjira mu wundi, mu gihe hari ababifata nk’amahano. Abemera iyi myambarire babifata nko kujyana n’ibigezweho, ndetse bizera ko abatayemera, imyumvire yabo izagenda ihinduka, babimenyere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger