AmakuruImikino

Kimenyi Yves yagize icyo avuga ku mpano yahawe n’abafana ba Rayon Sports

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayon Sports, Kimenyi Yves yashimiye abafana ba Rayon Sports baherutse kumuhundagazaho amafaranga, nyuma y’umukino wabahuje na Police FC mu mikino y’igikombe cy’Agaciro bahatanira umwanya wa 3.

Uyu mukino wabaye tariki ya 13 Nzeri 2019, Rayon Sports yasezereyemo Police FC  kuri penaliti 4-3, Kimenyi Yves yafashe penaliti 2 muri uyu mukino, nyuma yaho umukino urangiye  abafana bishimiye imyitwarire y’uyu munyezamu maze bamuzengurutsa Stade Amahoro bamuha amafaranga na we agenda ayakusanya ayashyira muri envilope.

Kimenyi avuga ko atapfa gutangaza umubare w’amafaramga yahawe n’abafana  gusa ngo ni menshi kandi arahagije yarashimye.

“Urukundo banyeretse ni rwo rwatumye ndira. Ayo nakuyemo ni ibanga ryanjye n’abakunzi banjye, gusa arahagije, ndashimira abikozeho n’abari bahari bose ndabashimira.”

Uyu munyezamu atangaza ko atazatenguha abafana nubwo batigeze begukana igikombe cy’agaciro, cyegukanywe na Mukura VS ibatsinze 2-1.

Kimenyi Yves yarishimiye ibyo yakorewe n’abafana ba Rayon Sports
Agakapu yari yitwaje kari kuzuye amafaranga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger