AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kimenyi Yves abaye umukinnyi wa gatanu mu birukanwe na APR FC werekeje muri Rayon Sports

Umunyezamu Kimenyi Yves yabaye umukinnyi wa gatanu mu birukanwe na APR FC werekeje muri Rayon Sports, nyuma y’abandi bane bamaze gusinya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Uyu muzamu usanzwe akinira ikipe y’igihugu Amavubi, yiyongereye ku bakinnyi barimo Nizeyimana Mirafa, Rugwiro Herve Amedeus, Sekamana Maxime na Nshimiyimana Amarn.

Cyo kimwe na bagenzi be, Kimenyi Yves yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Ukujya muri Rayon Sports kw’aba bakinnyi kuje gukurikira abandi bane bavuye muri iyi kipe ifite abakunzi benshi hano mu Rwanda berekeza muri APR FC. Aba barimo Ba myugariro Mutsinzi Ange na Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati cyo kimwe na Manishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga ariko asatira.

Amakuru avuga ko hari abandi bakinnyi birukanwe muri APR FC na bo bashobora gusinyira Rayon Sports, barimo Nshuti Dominique Savio na myugariro Rusheshangonga Michel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger