AmakuruPolitiki

Kim Jong yakubitiye Amerika agatoki ku kandi ayiteguza ikintu gishya

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong yavuze ko igihugu ayoboye cyiteguye bikomeye gukoresha ingufu zacyo za nikleyeri mu kwirwanaho ikigobotora umwanzi.

Mu ijambo yatanze mu birori byo kwibuka Intambara ya Korea, Kim yongeyeho y’uko igihugu cye “cyiteguriye bihagije intambara ya gisirikare iyo ari yo yose” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru bya leta, KCNA.

Aya magambo atangajwe mu gihe hari amakenga ko Korea ya Ruguru yaba irimo gutegura kugerageza ikindi gisasu cya nikleyeri ku ncuro ya 7.

Mu kwezi guzhize, Amerika yaburiye ko Pyongyang (umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru) ushobora kugerageza iki gisasu umwanya uwo ari wo wose.

Korea ya Ruguru yaheruka kugerageza igisasu cya nikeleyeri mu 2017. Ariko, umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri icyo kirwa cya Korea.

Intumwa idasanzwe ya Amerika muri Korea ya Ruguru Sung Kim avuga ko Korea ya Ruguru imaze kugerageza ibisasu bya misile bitari bike muri uyu mwaka – 31 ugereranyije na 25 yagerageje mu mwaka wose wa 2019 uzwi ko ari wo mwaka yaherukagaho kugerageza intwaro nyinshi.

Mu kwa gatandatu, Korea y’Epfo yagerageje ibisasu umunani byayo bya misile.

N’ubwo intambara ya Korea yabaye hagati ya 1950 na 1953 yarangiye habaye amasezerano y’agahenge, Korea ya Ruguru ifata ko aya masezerano ari intsinzi yayo kuri Amerika.

Ibirori byo kwibuka intsinzi byizihizwa buri mwaka n’utwarasisi twa gisirikare n’ibirori bidasanzwe.

Mu ijambo rye yagejeje ku baturage mu kwizihiza uwo munsi, Kim yavuze ko ibyago bya nikleyeri biterwa na Amerika bisaba ko Korea ya Ruguru igera ku “gikorwa cyayo cyihutirwa” cyo gukomeza urwego rw’umutekano.

Yongeraho o Amerika ifata nabi imyitozo ya gisirikare, aho iyifata nk’agasuzuguro.

Kim kandi asa n’uvuga ku makuru avuga ko Korea y’Epfo irimo kwitegura igitero cya nikleyeri gishobora gukorwa na Korea ya Ruguru, no kwitegura muri rusange igihe yaba itewe.

Iyi myiteguro izwi nka “Kill Chain”, yateguwe ubwa mbere imyaka cumi ishize, isaba ko haba ibitero byo kwitegura misile za Pyongyang bikozwe n’abategetsi bayo bakuru.

Bamwe mu bahanga baraburira ko ibi bifite inkurikizi zabyo kandi ko bishobora gutuma haba kurushanwa mu kwegeranya intwaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger