AmakuruAmakuru ashushye

Kigali : Wa musore wiyahuriye ku nyubako ya La bonne addresse yaguye mu bitaro

Umusore byatangajwe ko yitwa Mutabazi Eric ku wa kane tariki ya 16 Nzeri 2021   nibwo hasakaye inkuru ivuga ko uyu musore yiyahuriye ku nyubako ya La bonne addresse ho mu Mujyi wa Kigali gusa ntiyahita apfa.

Uyu musore Mutabazi Eric w’imyaka 28 muri iki gitondo byatangajwe ko yashizemo umwuka ubwo yari ari kwitabwaho mu bitaro bya Kigali CHUK.

Ubwo uyu musore yageragezaga kwiyahura, yahanutse kuri iriya nzu ndende yaje kugwira imwe mu modoka zari ziparitse avunika akaboko n’amaguru, Ubwo inzego z’umutekano zari zitabaye uyu musore bahise bamujyana kwa muganga.

Nyuma y’amasaha make agejejwe mu bitaro bya CHUK, uyu musore byakekwaga ko yarimo avira imbere yaje gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia atangaza aya makuru yagize ati: “Uwagerageje kwiyahuriye mu nyubako ya La Bonne Adresse nk’uko twari twabibamenyesheje, amaze gushiramo umwuka aguye ku Bitaro bya CHUK.”

Hari  amakuru avuga ko uyu musore yabanje guhamagara mushiki we akamumenyesha ko kubera uko abona ubuzima bumunaniye, afashe icyemezo cyo kwiyahura ngo ave ku isi y’abazima.

Mu gihe mushiki we yihutiye kugera kuri Ubumwe Hotel ngo atabare uwo bonse rimwe, yahageze asanga musaza we atariho ari, kuko yabimubwiye ajijisha ngo hatagira ugerageza kuburizamo iki gikorwa kigayitse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger