AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali : Umusore yateye akabariro abaturanyi barahurura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yasabwe gukingura inzu ye kugira ngo abaturanyi barebe uwo bari kumwe nyuma yo kumva umukobwa ari gutaka cyane bikabije.

Ibi byabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Biryogo mu Murenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge, umusore n’umukobwa bateye akabariro bateza urusaku bituma abaturanyi bahurura baza kureba icyabaye cyane ko bibwirago ko uyu musore yaba ari kugirira nabi umukobwa bari kumwe.

Amakuru atangazwa avuga uyu musore yari yasuwe n’umukunzi we bari bamaze igihe batabonana banakorana imibonano mpuzabitsina. Uyu musore ngo yari yiteguye cyane uyu mukobwa, abanza kugura Viagra ngo nyamukobwa ataza kumunyuzamo ijisho. Ibyishimo byaje kurenga igipimo umukobwa induru ayiha umunwa, karahava.

Urusaku rwabaye rwinshi bituma abaturage baturanye babanza kugira ngo ni uko umusore yizihiwe  gusa byaje kwiyongera cyane bituma bagira impungenge kubiri kuba ku mukobwa batabaza abashinzwe umutekano basaba umusore gufungura ngo barebe niba atari kugirira nabi umukobwa.

Umusore amaze kumva ko inzego z’umutekano zahageze, yaribwirije arakingura, asohokana n’umukobwa. Aba bombi babajijwe icyabaye gituma umukobwa asakuza kugeza aho bibangamiye abaturanyi, undi avuga ko ari ibyishimo byamurenze. Umukobwa na we yavuze ko nta kibazo afitanye n’umukunzi we.

Nyuma nyamusore yaje kubwira abaturanyi ko burya yari yabanje kunywa ibinini bya Viagra ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro.

Amakuru yaje kumenyekana nyuma avuga ko nyir’inzu uwo musore yari acumbitsemo yanze kubyihanganira, agahita amuha iminsi 15 yo kuba yamuviriye mu nzu ngo atazongera kubangamira abaturanyi.

Viagra ubusanzwe ni umuti ukunze kwandikirwa abarwayi bafite ikibazo cy’ukugabanuka kw’ingufu zo gutera akabariro, cyane cyane ababiterwa n’ingaruka z’indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Inzobere mu buzima zigaragaza ko gukoresha uwo muti utawandikiwe na muganga bishobora gutera ingaruka zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.

src :Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger